Partager/Share/Sangiza
Ni bamwe mu banyapolitiki (baba abari ku butegetsi, baba n’abatavugarumwe na bwo) harimo kandi n’abari mu mashyirahamwe atagamije kujya mu butegetsi (société civile)

Yanditswe na Emmanuel Senga

11/23/2017

Jenerali Kagame ati ntaho abashaka kuvanaho Kagame bazanyura, yaba inzira ya Demokarasi, yaba n’iy’intambara; bishaka kuvuga ko yashyize urukuta hagati y’ubutegetsi bwe bw’igitugu n’abandi bashaka kubumuvanaho. Ku bwe u Rwanda rwahindutse ingarigari ye, yarutegeka neza cyangwa nabi, nta wufite uburenganzira bwo kubumuvanaho.

Ikibazo gisigaye rero ni ukumenya inzira abifuza isimburana ku butegetsi bashobora kunyura. Iki kibazo kirareba abanyamashyaka n’ababarizwa mu miryango n’amashyirahamwe bitegamiye ku mashyaka cyangwa kuri Leta. Iyi ikaba ari na yo mpamvu nshaka kugira ibitekerezo ntanga kuri iyi ngingo, nerekana ko amashyaka n’amashyirahamwe agomba gushaka uko yahuza ingufu, akareba uko yagira abavugizi, ari byo twita leadership, bashobora guhanga no kumvikana ku ntego (objectifs) n’uburyo (strategies) bwo kuzigeraho.

Bimaze kugaragara ko amashyaka yavukiye mu mahanga, kimwe ndetse n’amashyirahamwe, akora ku buryo butatanye, asa nk’aho arwanira abayoboke, kandi ateganya gushyira mu bikorwa gahunda zayo. Gusa icyo tuzi ni uko kuba ari mu mahanga, biba ubwabyo imbogamizi ikomeye, ku buryo adashobora kumenya umubare w’abayoboke afite, atanazi n’ingufu arushanwa, kubera ko atari mu gihugu, Icyagombaga guharanirwa mbere na mbere cyagombye kuba kugira igihugu.

Icyo tubona ubu ni uko amashyaka cyane cyane, akora atatanye, ndetse amwe akagenda asenyuka, kubera kurambirwa kw’abayoboke, kandi hejuru y’ibyo akaba atageza ku banyarwanda gahunda zihamye ku byakorwa, kugira ngo abanyarwanda bagire ikizere.

Amashyaka avuga ko akora dipolomasi, ko asohora amatangazo iyo hari ikibazo gishaka ubuvugizi mu Rwanda; ko ashobora kuba afite na gahunda ahishiye abanyarwanda. Nyamara ikibuze gikomeye muri iyi migirire ni uko adashaka gukorana inama n’amashyirahamwe anyuranye, ngo ibi bice byose byitoremo leadership igomba kujya iyasohokera bibaye ngombwa. Mu gihe tutari twakorera mu Rwanda, guteranya amashyaka n’amashyirahamwe ni ibimtu byumvikana, kugira ngo bigire hamwe icyakorwa. Ndetse ni n’iyi leadership yari ikwiye guteganya izo ngamba, ikiga uburyo ibi byose byakorwa kugira ngo ubuhunzi, inzira ya demokarasi, ubwiyunge nyabyo, ubutegetsi bushingiye ku mategeko…bibone ibisubizo bikwiye.

Kuva hambere hari abafashe iya mbere bifuza ko ibi bikorwa byo gushaka leadership ihuriweho byakwihutishwa, ariko kandi byaragagaraye ko amashyaka amwe n’amwe adakozwa kugira iyo leadership. Bamwe bitwaza ko ngo ntawe ukwiye kubaha amabwiriza mu byo bakora, nyamara bakaba batabasha gusubiza ibibazo babazwa ngo berekane ibyo bamaze kugeraho dore imyaka irarenga 23. Kwirirwa amashyaka yerekana ko yakoze amanama, yasohoye amatangazo, ko yabonanye n’abategetsi aba n’aba, ariko bikorwa n’ishyaka rimwe rigakurikirwa n’irindi, ibi byonyine byerekana ko nta muhuza ayo mashyaka afite. Iyi mikorere yo gutatanya ingufu igira ingaruka zo gutinza ibigomba kugerwaho, tutanavuze ko abakagombye gutanga intwererano yabo muri iki kibazo, basigara bibaza uwo bagomba kuvugana na we.

Kugeza ubu ikibazo gikomeye duhanganye na cyo ni ukugira uburenganzira ku gihugu cyacu, tukakigiramo ijambo, tukishyira tukizana nk’uko ahandi bikorwa.

Ibi rero bikaba bisaba ko ubutegetsi buri i Kigali bwemera bukavugana n’ababunenga mu bwubahane, nta gukangisha ngo abari inyuma y’igihugu ni abajenosideri nta jambo bagira, kuko nibikomeza gutya ya nzira y’ubwubahane izahinduka inzira  y’imirwano. Tuvugishe ukuri dutinyuke twerure ko Jenerali Kagame nakomeza kwinangira, n’agasuzuguro asanganywe, bizaba ngombwa ko abantu bakoresha rwa rurimi yumva, nubwo tuzi ko bizagira ingaruka ku baturage, ariko nta kundi byagenda.

Yaba inzira y’amahoro inyuze mu mishyikirano, yaba inzira inyuze mu mirwano, tugomba kumva ko izi nzira zombi zigomba gutegurwa. Aha rero akaba ari ho aya mashyaka n’amashyirahamwe agomba gufatira ingamba hamwe. Aha ni na ho iyo leadership ikenewe kandi igomba gutegurirwa hamwe. Nibitaba ibi, abantu bazakomeza bakore ibintu bitajya imbere, kandi bizaba na ngombwa ko abanyarwanda bafite ubushake bishyira hamwe, bagategura ibyo bikorwa batagombye gutegereza amashyaka.

Iyo witegereje usanga nta cyari kibuze kugira ngo abantu basabe kumvikana n’ubutegetsi bw’i Kigali: abantu bafite ubushobozi bwo kumva ibibazo barahari, banafite ingero nyinshi bakomora no mu bihugu babamo; abaturage bo mu Rwanda bafitiye inyota ibi bigeragezwa gukorwa, nibiramuka bidakunze ku buryo bw’ineza, nk’uko nabivuze, bizaba ngombwa ko hakoreshwa ingufu. Icyo nemeza ni uko izo ngufu na zo zihari, zaba izitishimiye ubutegetsi bwa Kagame zikiri muri RDF (Rwandese Defense Forces) zizadusanga, zaba izisanzwe ziri mu buhungiro, izi  ngufu zose nizibona leadership ishoboye zizatsinda Kagame uzaba waranangiye. Leadership muri byose igihe cyayo ni iki kugira ngo hagire intambwe iterwa.

Nkaba nasoza nisabira abanyamashyaka kubitekerezaho neza bakemera iyi nzira yo gushaka leadership, kandi nkaba nizera ko abagabo n’abagore batekereza bihagije bahari, kandi bakaba biteguye gusimbura abagize intego kudindiza izi mpinduramatwara ku nyungu zitagaragarira wese. Igihe ni iki kugira ngo haboneke inzira yo gutabara abanyarwanda, binyuze mu gushaka ingamba ziboneye kandi zumvikanyweho, zishobora kuba zahangamura iriya ngoma y’igitugu ikomeje gutsikamira abaturage b’u Rwanda.

Mu gusoza nanzura, nagira ngo mbasabe mukomeze gutega amatwi impaka bamwe mu banyamashyaka n’amashyirahamwe ku kibazo cyo gutekereza kuri Leadership y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, nk’uko zateguwe na LECP na Vepelex.