Partager/Share/Sangiza

28/10/2017, Ubwanditsi

Emery Nshimiyimana na Joseph Matata

Human Rights Watch (HRW), Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wasohoye raporo zigaragaza ko mu Rwanda hari ibibazo by’urusobe bibangamiye abaturage: kwicwa, kuburirwa irengero, iyicarubozo, n’akandi karengane. Abategetsi b’u Rwanda barabihakana. Ese mu by’ukuri Raporo nk’izo zigamije iki? Zizakurikirwa n’iki? Ryari? Perezida Kagame asobanura ko umutekano usesuye mu gihugu.

Abadepite barifuza ko HRW yakwirukanwa mu Rwanda, ndetse bamwe batutse bikomeye Umuyobozi mukuru wa HRW, Kenneth Roth. Abaturage, nk’uko mubyumva muri iki kiganiro barataka, baratabaza ko bahohoterwa. Abatumirwa muri iki kiganiro ni abari mu miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Baratubwira icyo babona kizakurikira izo raporo, banatubwire icyo bifuriza u Rwanda n’abanyarwanda. Hari Joeph Matata umuhuzabikorwa w’Ikigo giharanira kurwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu Rwanda (CLIIR, Centre de lutte contre l’impunité et l’injustice au Rwanda), hari na Emery Nshimiyimana, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe Ibukabose Rengerabose.