Partager/Share/Sangiza

04/07/2018, Ubwanditsi

Leta y’u Burundi yahakanye ko nta bigeze batera u Rwanda baturutse mu Burundi ku cyumweru gishize tariki ya 01 Nyakanga 2018, nk’uko byemejwe na Polisi y’u Rwanda. Térence Ntahiraja, Umuvugizi w’ubushyikiranganji bujejwe intwaro yo hagati mu Burundi yahakanye yivuye inyuma asobanura ko nta kuri kurimo ku byatangajwe n’igipolisi cy’u Rwanda, kivuga ko igitero cyagabwe mu murenge wa Nyabitama, cyaje giturutse i Burundi nyuma abakigabye aba ari na ho basubira.  Uyu murenge wa Nyabitama uri mu kerere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda. Bwari ubwa kabiri kuri uwo murenge hagabwe igitero mu gihe kitageze ku byumweru bibiri, kuko no ku itariki ya 19 Kamena 2018 hari hagabwe igitero cyahitanye abantu babiri, abandi batatu barakomereka. Abatuye muri kariya karere bavuga ko abagabye igitero bwa mbere bari nk’ijana, na ho mu gitero cya kabiri ngo bari nka 80.

Inkuru ya VOA: