Partager/Share/Sangiza

24/10/2017, Jean-Félix Mvejuru

Paul Kagame na Emmanuel Macron bahuriye i New York tariki ya 18/09/2017

Kuva aho mu myaka ya za 98 abajuji b’ubutabera bw’Ubufaransa batangira gukora iperereza ku bagize uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba cyo kurasa indege yarimo Habyalimana, umubano w’u Rwanda n’iki gihugu wasubiye inyuma cyane. Kuba u Rwanda rwahamagaje uwari uruhagarariyeyo si igitotsi cy’uyu munsi, nta nubwo bitunguranye kuko imyaka ishize irenga 20, ibihugu byombi bibanye bitabanye.

Mu w’2006, umujuji Jean-Louis Bruguière asohora impapuro zo gufata abantu 9 ba hafi ya P.Kagame, ubutegetsi bw’u Rwanda bwahise hubambiriza shishi itabona Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, bunavana uwabwo i Paris. Nyuma y’imyaka itatu ambasade zongeye gufungurwa muri ibi bihugu, umubano usa n’ususurutse. Ibi ariko ntibyabujije ubutabera bw’Ubufaransa gukomeza akazi kabwo.

Marc Trévidic na Nathalie Poux basimbuye Bruguière mu w’2008. Bakomeje iperereza, bagera no mu Rwanda. Icyo gihe mu hakekwaga ko ariho hari hateretse ibisasu byarashishijwe mu guhanura indege byavuzwe ko hongewemo n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe. Gusa, Trévidic yasimbuwe muri iryo perereza ataratanga umwanzuro. Yasimbuwe na Jean Marc Herbaut. Uyu mujuji ufatanyije na Nathalie Poux, nk’uko byemezwa na « Jeune Afrique » ngo yakomeje kumva abatangabuhamya bandi bashinja abasirikare ba FPR kuba ari bo barashe iriya ndege. Ibi byabaye mu gihe abategetsi b’u Rwanda bibwiraga ko dosiye igiye kuburizwamo. Ubutabera bw’Ubufaransa bwari buherutse koherereza ihamagazwa (convocation) jenerali Kabarebe James ari na we minisitiri w’ingabo mu Rwanda ngo azabwitabe bamuhuze n’umwe mu bashinja abo basirikare. Ubutegetsi bw’u Rwanda bwahise burakara kurusha mbere, bubyamaganira kure.

Emmanuel Macron na we ngo yaba yarabavaniye inzira ku murima

Nk’uko Jeune Afique yabyanditse, ngo hari umwe mu bakuru b’igihugu cyo muri Afurika wabwiye Macron ko ngo bibabaje kubona hari iperereza riteje umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa. Macron ngo aramusubiza ngo iryo perereza si iry’uyu munsi, rimaze igihe, kandi ibikorwa ni ibikomeza gushaka ibimenyetso; ati: « uzabwire P.Kagame ko ubutabera bw’Ubufaransa bwigenga ».

Hagati aho kuva mu w’2015, ubwo Ambasaderi Michel Flesch yasozaga ubutumwa bwe bwo guhagararira Ubufaransa mu Rwanda, ubutegetsi bwa Kagame bwanze undi Ambasaderi Ubufaransa bwohereje mu Rwanda kubuhagararira. Kongera kubyutsa umubano hagati y’ibi bihugu, ubanza atari kuri iyi ngoma.