Partager/Share/Sangiza

25/10/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Abatumirwa muri iki kiganiro:

Faustin Twagiramungu, Tom Ndahiro, Tatien Ndolimana Miheto, Prof Dr Charles Kambanda, na Dodas Gasana, baratubwira icyo batekereza:

Icyatumye hategurwa kino kiganiro:

Ku itariki ya 20 Ukwakira uyu mwaka, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Faustin Twagiramungu yatangarije kuri Twetter, ko mu bihugu bitatu (Kongo Kinshasa, u Rwanda n’u Burundi) byahoze bikoronijwe n’Ububuligi ngo buri cyose cyabayemo jenoside. Yanditse ko muri Kongo  hishwe abantu miliyoni 10, ngo ku mabwiriza y’umwami w’Ububiligi Léopold II (1887-1907), ngo nyuma hanicwa abandi 6.000.000 ngo ku mabwiriza ya Paul Kagame. Jenoside ya kabiri avuga ko ari iyo mu Rwanda, ahishwe abasaga 1.000.000 mu w’1994, ngo bishwe na bamwe mu bari muri Ex-FAR, na bamwe mu bari muri gisirikare cya FPR. Jenoside ya gatatu akavuga ko yabaye mu Burundi, aho avuga ko abahutu basaga 300.000 bishwe mu w’1972, ngo bishwe n’igisirkare cyari kigizwe n’abatutsi.

Ibi byatumye bukeye bwaho ku itariki ya 21 z’uku kwezi Amb. Olivier Nduhungireye (umunyamabaga wa Leta muri Minaffet) na we yandika kuri tweeter avuga ko bibabaje kubona umugabo nka Twagiramungu n’ikigero agezemo, akaba yararokotse jenoside yo 94, ngo akaba kandi yarahawe uburyo na FPR Inkotanyi bwo kuba Minisitri w’Intebe ngo none uretse no kuba ahakana jenoside ngo asa n’uwataye umutwe cyangwa uwasaze.

Uwo munsi, na none kuri tweeter, Tom Ndahiro mu Rwanda uzwi nk’umwanditsi n’umushakashatsi ku bijyanye na jenoside, yanditse avuga ko bikwiye ko Rwanda Investigation Bureau (RIB, iki ni ikigo cy’u Rwanda cya Polisi gishinzwe iperereza n’ubugenzacyaha), ko cyareba niba Faustin Twagiramungu atagezwa imbere y’inkiko, ngo kuko imvugo ze zihakana jenoside, ngo bigakubitaho ko ngo afitiye urwango abacitse ku icumu n’ababarokoye. Ibi byatumye duhamagara aba uko ari batatu, cyakore Amb Nduhungirihe we ntibyashobotse ko agira icyo adutangariza kuri micro.

Uretse abo, twanaganiriye n’undi mu bacitse ku icumu, uwo ni Tatien Ndolimana Miheto, tuvugana kandi n’impuguke mu mategeko Prof Dr Charles Kambanda, ndetse n’uwahoze ari umunyamakuru w’Umuseso na Newslines mu Rwanda, uwo Didas Gasana uri no kwihugura mu by’amategeko muri Suwede.

Uretse rero no kuba iyo twitwer yarabaye nyirabayazana w’ibyakurikiyeho byose, ariko, mu kiganiro nk’iki tuba twifuza ko abantu bashyira mu kuri bakagaragaza n’umuti watuma kubaka igihugu no kubanisha neza abagituye bishyirwa imbere kandi buri wese akabigiramo uruhare rwiza.

Ibyo bari banditse kuri twitter: