Partager/Share/Sangiza

12/04/2019, Ubwanditsi

Mu kiganiro musanga munsi hano, mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi araganira n’umutumirwa mu gihe tukiri mu cyumweru cyo kunanmira no kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi bo mu Rwanda.

Philibert Muzima ni umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi. Mu kiganiro twagiranye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata, yatubwiye ku mwiherero abacitse ku icumu baherutse gukorera i Paris, atubwira ko abona Leta n’amahanga byatereranye abishwe, akaba asanga kubera iyo mpamvu bakwiye kuriha indishyi banyuza mu kigega cyagoboka abarokotse. Philibert Muzima yanatubwiye ko abona mu Rwanda hakwiye kujyaho inzego z’ubutegetsi zikomeye, zishinze imizi mu kuzuza inshingano zazo, aho kugira umutegetsi bose babona nk’ufite ububasha bwose ku zindi nzego zose.