Partager/Share/Sangiza

25/06/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Saidath Mukakibibi
Umunyamakuru n’umuyobozi wa « Mont Jali News »

Tariki ya 25/06/2013 – tariki ya 25/06/2019, umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Mont Jali News, Saidath Mukakibibi yibutse ko hashize imyaka 6 avuye muri gereza. Arasaba ko ubutegetsi butanga ubwisanzure busesuye.

Saidath Mukakibibi yari yafunganywe na Agnès Uwimana Nkusi kuva tariki ya 8 Nyakanga 2010. Icyo gihe bashinjwe: kugumura rubanda, amacakubiri, guhakana jenoside. Urukiko rukuru rukatira Agnès Uwiamana Nkusi imyaka 17 na ho Saidath Mukakibibi rumukatira imyaka 7, hari tariki ya 4 Gashyantare 2011.

Bombi baje kujurira mu rukiko rw’ikirenga, ni uko tariki ya 05 Mata 2012, rubagabanyiriza ibihano. Uwimana Nkusi Agnès yahanishijwe igihano cy’imyaka itatu rumaze kumuhamya icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo, aho ruvuga ko ibyo yandikaga ari ibihuha. Urukiko kandi rwanamuhamije icyaha cyo gusebya Umukuru w’Igihugu, rumugenera igihano cyo gufungwa umwaka umwe. Bityo ahabwa igihano cy’imyaka 4.

Mukakibibi Saidath we, nyuma yo kujurira igihano cy’imyaka irindwi yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru rumuhamije icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo, Urukiko rw’Ikirenga rwongeye kukimuhamya, gusa ruvuga ko yahawe igihano kiremereye kandi ko atahabwa igihano kinyuranye n’icya mugenzi we baregwa icyaha kimwe. Bityo rumugabaniriza imyaka iva kuri irindwi ijya kuri itatu, habariwemo n’iyamaze afunze.

Ikiganiro twagiranye na Saidath Mukakibibi kuri uyu wa 25/06/2019: