Partager/Share/Sangiza

19/02/2019, Deo Kabano

Uharanira inyungu rusange, ni we muyobozi nyawe. Ibindi ni ukwishuka.

Impirimbanyi ya demokarasi n’amahoro, Ghandi yaravuze iti : “ Urwango rurica buri gihe, ariko urukundo ntirujya rupfa” , ni uko, Molière na we yongeraho ati : “ Niba aribwo buryo bwanyu bwo gukunda, ndabinginze ngo munyange”

Maze imyaka nitegereza ubutegetsi n’abategetsi b’u Rwanda ba nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi, nsanga kimwe mu bintu bakunda cyane kandi kibaranga mu mvugo zabo za buri munsi ari amagambo bavuga bashaka kwerekana ko bakunda igihugu ariko bakayasasira ku mvugo z’urwango rwabo batabona ikintu kimwe, cyangwa batabayoboka uko babyifuza, hanyuma byose bakabyorosesha ibikorwa ndimburabantu. Ngayo amazina mashya ngo “ibigarasha, umwanda, abatindi, inyangabirama….” ahabwa icyicaro, maze uyakoresheje wese mu ruhame agahabwa urufaya rw’amashyi, ndetse yakomeza kuba inkwakuzi akanagabirwa n’ibukuru. Hejuru y’ibyo byose ariko hakiyongeraho n’ibikorwa by’urugomo, by’ubwicanyi bwa hato na hato, bwo kugambanirana, gushinjanya ibinyoma, gushyira abantu mu kato, n’ibindi ntarondora ngo nzarangize. Ibi byose rero bitera kwibaza aho igihugu gikundwa muri ubwo buryo kigana. Ni icyago ki cyatera abantu bicaranye cyangwa bakavugana n’abo batabona ibintu kimwe ngo bashake umuti w’ibibazo bibatandukanya?

Ni ishyano ki ryagwira igihugu abayobozi bacyo baciye bugufi bakaganira n’abaturanyi batarebana neza?

Ni inyungu ki abayobozi b’u Rwanda bakura mu muco wo kunena abandi, kubasuzugura, no guhora bishyira aheza nkaho ari abamalayika?

Kwemera ikosa igihe abantu barikugaragarije kandi nawe uzi neza ko ariryo, bikugabanyiriza iki ku bumuntu bwawe cyangwa se mu byubahiro byawe?

Ibi byose mvuga nta munyarwanda utabizi, ndetse n’abayobozi b’u Rwanda barabizi, ariko ndi igabo yabo ituma batsimbarara ku mafuti niyo igiye kuzabahirika. Abanyarwanda benshi kandi bamaze kubisobanukirwa ahubwo ababayobora ni bo bagisinziriye. Uwibwira rero ko gukunda igihugu ari uguhora utoteza, unena, wica rubozo, ufungira ubusa umuhisi n’umugenzi wese uvuze ibitanezeza umutima wawe, uwo si uwanjye, kandi mubwire ku manywa y’ihangu ko iyo nzira idashobora kugeza nyirayo ku ntsinzi bibaho. Abantu bazicwa, bazafungwa, bazoherezwa ishyanga, bazakeneshwa, bazazimizwa, ariko amaherezo urukundo ni rwo ruzagira ijambo rya nyuma, kuko rutajya rupfa wa mugani wa Ghandi, kandi nongere mu rya Molière mvuga nti: “uwumva ko urwango no gutoteza abandi bizatsinda, muhaye rugari ni akomereze aho, ariko byakabaye byiza asubije ubwenge n’umutimanama ku gihe, akava ku giti akajya ku muntu, wa wundi ubashishikariza inzira y’amahoro”.

Ngo “abwirwa benshi, akumvwa na beneyo”.