Partager/Share/Sangiza

24/05/2018, Ubwanditsi

Ubutegetsi bw’u Rwanda bwasinye amasezerano yo gutera inkunga ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza. Iyi nkuru yatangajwe bwa mbere n’iyi kipe yabinyujije kuru rubuga rwayo rwa « Internet ». Ubutegetsi bw’u Rwanda bwakoze iyi gahunda bubinyujije mu kigo cya Leta gifite mu nshingano ubukerarugendo, ari cyo kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB (Rwanda Development Board). Ibi bintu byatangaje abantu benshi ndetse babigaragaza ku mbugankoranyambaga no mu binyamakuru bindi.

Mu kiganiro musanga munsi hano, dore bimwe mu bibazo tugeza ku batumirwa: Ese abanyarwnda bafite izihe nyungu muri icyo gikorwa gishowemo akayabo. Ese u Rwanda ruzajya rwishyura angahe ku mwaka muri iyo gahunda izamara imyaka itatu? Ese iki gikorwa ni icyo gushimwa cyangwa abagaya iyo gahunda bafite ishingiro? Ingingo zifite isgingiro zitangwa ni izihe?

Abatumirwa:

1.Joseph Bukeye (impuguke mu bukungu)

2.François Munyabagisha ( umwanditsi w’ibitabo, n’impuguke mu mibereho y’abantu)

3.René Claudel Mugenzi (impuguke mu bikorwa by’iterambere)

Ni mu kiganiro bagiranye na Jean-Claude Mulindahabi;