Partager/Share/Sangiza

29/06/2019, Ubwanditsi

Général Paul Kagame mu myenda ya gisirikari

Perezida w’u Rwanda Général Paul Kagame yumvikanye inshuro zirernze ebyiri avuga ko hari abanyarwanda bishwe ngo bitewe n’uko barenze umurongo utukura.

Mu w’2016, imbere y’urubyiruko, Kagame yavuze akomoza ku batavugarumwe na we, ko ngo abareka bakavuga uko bashatse, ariko ngo iyo barenze umurongo utukura, ngo ntibamenya ikibakubise. Uyu mwaka, mu kwezi kwa Werurwe, mu mwiherero w’abayobozi, i Gabiro, P.Kagame yavuze ko ngo Sth Sendashonga yishwe ngo kuko yarenze umurongo utukura, ndetse yongeraho ko iby’urupfu rwe atabisabira imbabazi. Izi ni ingero muri nyinshi…

Mu by’ukuri se kurenga umurongo utukura bisobanuye iki? Mu kiganiro yagiranye na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi, Sylvestre Nsengiyumva  aratubwira uko we abitekereza. Arabisobanura natanga ingero za hafi n’iza kera mu Mateka y’u Rwanda. Nsengiyumva aranerekana icyo ashingiraho yemeza ko muri iki gihe hariho « somalisation » nyarwanda.

Ikiganiro: