Partager/Share/Sangiza

21/09/2017, Ubwanditsi,

Théophile Ntirutwa, umuyobozi wa FDU Inkingi mu mugi wa Kigali

Ku itariki ya 06 Nzeli 2017, ni bwo polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Théophile Ntirutwa mu mugi wa Kigali. Yahise imushyira mu mapingu. Nk’uko muri bubyiyumvire mu buhamya musanga ku mpera z’iyi nyandiko, umugore we asobanura uko byari byifashe kuri uwo munsi kuko polisi yagiye no mu rugo rwabo gusaka. Théophile Ntirutwa ni umuyobozi wa FDU Inkingi mu mugi wa Kigali. Kuri iriya tariki yafashweho, ni na bwo polisi yataye muri yombi Visi-Perezida wa mbere wa FDU Inkingi, Boniface Twagirimana n’abandi banyamuryango b’iri shyaka. Aba bo nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yo ku itariki ya 20/09/2017, bagaragaye imbere y’urukiko, batangira urubanza, na ho Théophile Ntirutwa, ntiyagaragara ndetse umuryango we uburabuzwa na polisi yawubwiye ko itamufite nyamara umuryango ufite ibimenyetso ntakuka ko ari yo yamutwaye.

Umufasha wa Théophile Ntirutwa yatangarije Radiyo Inkingi ko umugabo we yatwawe na Polisi ndetse yafashe na « plaques » z’imodoka zarimo abo bapolisi bamutwaye. Nk’uko binasobanurwa n’ikinyamakuru « Veritasinfo », ngo Ntirutwa agifatwa yahamagaye umufasha we amubwira kujya mu rugo ngo kuko polisi yashaka kujya gusaka. Veritas ikomeza ivuga ko « umugore we akigera mu rugo yahasanze imodoka 2 za polisi; imodoka imwe yari toyota Pikapu ifite ibara ry’umweru na pulaki RAB454Y, naho imodoka ya kabiri ya polisi yari ihari bita «pandagari» yari ifite pulaki RNP022W. Uwo mudame yabonye umugabo we Théophile Ntirutwa arimo amapingu. Abapolisi bategetse uwo mugore wa Ntirutwa gufungura inzu yose ; maze barayisaka batwara impapuro zose zari mu nzu. Abo bapolisi babajije Théophile Ntirutwa kubaha impapuro yandikaho abayoboke bashya ba FDU, Théophile Ntirutwa yababwiye ko izo mpapuro ntazo afite kuko atandikaga abayoboke ba FDU, ko yari afite ubundi buryo akoresha butari inyandiko; abo bapolisi bahise barakara, bamubaza impamvu abaruhije abajyana iwe. Théophile yasubije abo bapolisi ko yabikoze gutyo kugira ngo ashobore gusezera kubana be !

Imodoka ya polisi (ifoto yakoreshejwe na Veritasinfo ku nkuru y’ifatwa rya Ntirutwa)

Nk’uko ubuhamya bukomeza bubisobanura, ngo « abo bapolisi bahise bashyira Théophile Ntirutwa mu modoka, umugore we yabajije abo bapolisi aho bamujyanye, bamusubiza ko azamusura kuri station ya polisi i Remera. Bukeye bwaho Umudame wa Théophile Ntirutwa yazindukiye kuri Station ya polisi i Remera, agezeyo bamutera utwatsi ngo ntabwo umugabo we yahakojeje ikirenge ».

Ku munsi wa none polisi ntibwira umuryango wa Ntirutwa aho yamujyanye, nyamara amategeko y’u Rwanda avuga ko kizira gufungira umuntu ahantu hatazwi, nk’uko ayo mategeko atemera ishimutwa ry’umuntu cyangwa kumurigisa.

Umufasha wa Nturutwa avuga ko amaze kubaririza ahantu hatandukanye mu nzego zishinzwe umutekano ariko bakaba nta gisubizo cyo kumubwira aho umugabo we ari bamuha. Mu gihugu kigendera ku mategeko ibintu nk’ibyo ntibishoboka. Polisi ni urwego rushinzwe umutakano w’abanegihugu. Polisi ni urwego rwa Leta. Abategetsi bakuru, niba ntaho bahuriye n’ibura ry’uyu mugabo bakabaye basaba polisi gusobanura aho bashyize Théophile Ntirutwa nyuma yo kumushyira mu mapingu no kumutwara mu modoka.

Ibyumweru bibiri birashize bamutwaye. Umwenegihugu ufite icyo akekwaho n’inzego zishinzwe umutekano, akurikiranwa mu buryo bwubahirije amategeko. Ayo mategeko amuha uburenganzira bwo kumenyesha umuryango we aho afungiye. Ayo mategeko amuha uburenganzira bwo gushaka umuburanira kandi ayo mategeko akagena igihe ntarengwa cyo kugezwa imbere y’urukiko, akaburana, icyaha cyamufata agahanwa, kandi yagaragara nk’umwere, ubutabera bukamurenganura. Ibyo ni bimwe mu bigomba kuranga igihugu gifite abayobozi. Abategetsi bakuru b’u Rwanda, birabareba. Mu byo barahirira, harimo no kwiyemeza kurinda ubuzima bwa buri mwenegihugu. Byaba ari amahano hari abakomeza kuburira mu maboko y’abakabarinze, abategetsi bakuru, bakigaragaza nk’aho bitabareba. Umuryango wa Ntirutwa nk’uko mubyumva mu ijwi ry’umugore we munsi hano, ufite impungenge nyinshi. Abategetsi bakwiye kuwubonera igisubizo.

Muri Nzeli 2016 Théophile Ntirushwa yari yafungiwe ahantu hatazwi iminsi ibiri akorerwa iyicarubozo

Si ubwa mbere Théophile Ntirushwa aburiwe irengero kuko muri Nzeli 2016, yamaze iminsi ibiri ntawuzi aho aherereye uretse inzego z’umutekano zari zamufungiye ahatazwi nabwo ari mu mapingu. Yaje kugira amahirwe yongera kugaruka mu buzima nk’abandi benegihugu ariko yarakubiswe arakomereka nk’uko n’itangazo rya FDU Inkingi ryabisobanuye. Uretse n’ibyo, mu kwezi kwa Mata 2017, abo mu muryango we bashyizweho iterabwoba rikomeye nk’uko mushobora kubisoma mu nkuru ya « The Rwandan ».

Ubuhamya bw’umugore wa Théophile Ntirutwa mu kiganiro yagiranye na Gaspard Musabyimana kuri Radiyo Inkingi kuwa gatatu tariki 20/09/2017.