Partager/Share/Sangiza

06/01/2019, Deo Kabano

Na none kandi abanyarwanda bageze imbere y’ihurizo rikomeye kandi rifite ingaruka ku buzima bwabo, zishobora kuba kirimbuzi cyangwa zikaba agakiza bitewe n’amahitamo bazakora kandi bagomba gukora cyane cyane muri iki gihe tugezemo. Imitegekere y’iyi si yarahindutse, ahenshi ijambo demokarasi ryumvikana neza mu busobanuro ariko kurishyira mu bikorwa bikaba ingorabahizi, ariko byagera muri Afurika ho bikaba amayobera, kuko buri muyobozi w’igihugu ashaka kumvikanisha iryo hame mu buryo bushyigikira imitegekere ye. Reka  duhere nko mu karere k’ibiyaga bigari aho nta muyobozi n’umwe warangije manda y’imyaka byibuze 10 ngo atange akanya n’abandi bagerageze kubakira aho agejeje.

Perezida Museveni amaze imyaka 32 ishyira 33 ayobora, aho igice kinini cy’abaturage ayobora cyavutse ari ku butegetsi, mu Rwanda Perezida Kagame amaze hafi imyaka 24 ayobora,naho hafi ya 50% by’abaturage bavutse ayobora, mu Burundi Perezida Nkurunziza amaze irenga 13 ayobora, muri DRC Perezida Kabila atanze imihoho amaze 16 ayobora, nubwo nawe ubwe adahakana ko ashobora kuzagaruka. Igiteye impungenge rero ni uko gutinda ku butegetsi akenshi abayobozi batabiterwa no kurwana ishyaka ryo gukorera abo bayobora, ahubwo akenshi babiterwa n’ubwoba bwo kuba bakurikiranwa ku byo habakoreye ku buyobozi baramutse bemeye igihugu kikagendera ku mategeko agengwa n’iyo demokarasi twatangiye tuvuga.

Mu Rwanda ho ni umwihariko ukwiye kwitonderwa

Nkuko tumaze kubibona indwara yo gutinda ku butegetsi yibasiye u Rwanda ku buryo bw’umwihariko kuko nta muyobozi w’u Rwanda urava ku butegetsi amahoro, uwo twavuga ko yagize amahirwe yo kuba agihumeka ni Pasteur Bizimungu, nubwo uwavuga ko bamwishe ahagaze ataba agiye kure cyane y’ukuri ukurikije ibyamubayeho abanyarwanda bose bazi, kandi azira akarengane. Ikibabaje cyane kandi giteye impungenge muri ibi byose ni uko iryo hinduka ry’ubutegetsi mu Rwanda ririmbura imbaga, sindi bwirirwe njya mu mateka menshi mbisobanura kuko ntawe nabibwira utabizi, ahubwo icyo nibaza kandi namwe mbabaza ni iki : “Kuki tutigira ku mateka yacu yaranzwe n’urugomo kirimbuzi, ngo maze duharanire twese kwimika amahoro?” uwo mperutse kubibaza yarambwiye ngo umbaze nkubaze. Nanze kuba muri ba terera iyo, niyo mpamvu uyu muti ngiye kubandikira numva wadufasha twese.

Umuti usharira

Mpereye ku byo mbona mu Rwanda rw’ubu, harasa nk’ahari igicu cy’icuraburindi, bitewe n’ubutegetsi bwikubiye imitungo yose y’abanyarwanda, rukabayoboresha inkoni nk’amatungo, ifungwa rya hato na hato, itotezaiyicarubozo. Kwica, gukenesha abaturage, kubeshya no kubeshyerana, kwirata no kwigamba ibikorwa bibi, kwambura abantu uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza, ibyo byose biragenda bikamunga igihugu kikamera nk’igifite indwara ya « cancer » yica kubi yaba abibwira ko bafite ubutegetsi kuko ibambura wa mutimanama wo kumenya ko ari abantu kandi ko basabwa kugira ubumuntu, cyangwa se abo bose bagerwaho n’ingaruka z’ibikorwa bya bene abo maze kuvuga.

Igihugu nk’icyo rero nta kindi cyagikiza usibye gusaba abantu guca bugufi bakumvikana uburyo bagomba kukibanamo biciye mu biganiro

Umuti ku gatsiko kayogoje igihugu 

Umuti abagize agatsiko bagomba  kwemera kunywa ku bw’inyungu zabo mbere na mbere, ni ugushyira hasi imitekerereze yabo ya “ndi igabo » , ”renga aha nkumene », cyangwa gutanga ruswa mu bashabitsi bogutsindagira ikinyoma cyabo mu mahanga mu gushakishaubufasha. Bagomba gufasha hasi ubwirasi, ubwishongozi no kugendera mu kigare, bakemera ko igihugu ariicy’abanyarwanda bose, bagasaba imbabazi z’ibyaha birenzeukwemera bakoze, wenda ahari ku bw’ineza y’abasigayebazazihabwa, ariko imitungo bibye rubanda yo igomba kugarukantazindi mpaka zibayeho. Ibyo bazerekana bakuye mu mishahara yabo byo bazabigumane. Bagomba kandi kwizeza abanyarwanda ko bamwe mu bayobozi bo hejuru barangajwe imbere na Kagame ubwe , Makuza, Biruta, n’abandi bamaze imyaka irenga 20 bari mu buyobozi bwo hejuru bagomba kuzibukira ubutegetsi bagaha amahirwe amaraso mashya kumyanya bakumvikanaho n’abandi, maze niba hari iyo amashyaka yabo agomba guhabwa, imyanya ikajyamo abantubashya. Reka nsidagire iki kintu, niba Perezida Kagame ashaka kuzavuga mu myaka iri imbere ati hariya namenye ubwenge, natangire atekereze uburyo bwo gusaba abanyarwanda imbabazi, ibyubahiro ahora akurikiye abishyire hasi ace bugufi, ndabizi bizamuremerera ariko ni yo mahitamo yonyine mazima afite yazaraga urubyaro rwe, kandi amenye ko abo asaba imbabazi ari bo bafite umutwaro uremereye kuruta we kuko basabwa kwirengagiza ibyo yabakoreye bagahitamo ejo heza hazaza. Ndiwe iyi nama nayifata nka zahabu y’agaciro kanini cyane. Ikindi rero ni uko ingabo zose zigomba gusubirwamo, yabakoreye bagahitamo ejo heza hazaza. Ndiwe iyi nama nayifata nka zahabu y’agaciro kanini cyane.Ikindi rero nuko ingabo zose zigomba gusubirwamo, hagasigara umubare mucye ukenewe kandi uhuriweho na bose. Ibyo agatsiko kabyemeye, n’ibijyanye n’ivugururwa z’izindi nzego ntibyananirana.

Umuti ku baharanira impinduka

Birazwi ko abifuza impinduka mu Rwanda bari mu nzego za sosiyeti zitandukanye, harimo amashyaka ya politiki, imiryango yasosiyeti sivili, imiryango irebana  n’iby’ikiremwamuntu, itangazamakuru, imitwe yitwaje intwaro, n’indi myinshi. Umuti rero abo bose bagomba kunywa ni ukubanza guca bugufi , bakemera gukora amahitamo  adashingiye gusa ku nyota y’ubutegetsi, bakava mu dutiku no gushotorana hagati yabo bya hato na hato, bakagura imitima yabo bakayigeza ku kigero cyo kubabarira ababagize abapfakazi, impfubyi, ibimuga, infungwa z’igihe kirekire zirengana. Abakene n’ibindi bibi byinshi bakorewe n’ingoma ya FPR, bakabikora ku neza y’u Rwanda rwejo, ni ibintu bikomeye cyane ukurikije amateka igihugu cyacu cyaciyemo, ariko abari ku butegetsi ubu ku bw’amakosa biyiziho. Badahawe akaryango basohokeramo kandi  twasanga tutabahinduyemo ibyihebe byazakoreka u Rwanda.

Nakifuje ko baryozwa ibi byose bakoze, ariko nanjye kuba nandika mba ngira inama yo gusaba imbabazi na byo ubwabyo ni umuti utanyoroheye kumira.  Nkaba nsanga rero rero amadini akwiye kwikosora na yo ku bwo guceceka cyane byatumye inzirakarengane zibura kivugira na kivurira igihe kinini, akwiye rero kudatakaza ayo mahirwe abonye yo gufasha abanyarwanda gukora amahitamo meza kuri bose. Abihay’Imana b’inda na mpemuke ndamuke bagire ubutwari bwo kureka bagenzi babo bafite umutima ushaka gufasha kubikora bisanzuye.

UYU MUTI URASHARIRA ARIKO URAKENEWE.

“Imana Mushobora byose abane natwe twese