Partager/Share/Sangiza

20/11/2017, Ubwanditsi

Ku mpera z’iyi nyandiko, murumva igisubizo cy’abatumirwa bacu ku kibazo gikubiye mu mutwe w’iyi nkuru. Hashize imyaka 24 FPR Inkotanyi ifashe ubutegetsi mu Rwanda, nyuma y’intambara yamaze imyaka ine kuva mu mwaka w’1990 ubwo impunzi z’abatutsi zeguraga intwaro zikarwanya ubutegetsi bwa MRND. Ku ya 6 Mata 1994, indege ya perezida Yuvenali Habyarimana yararashwe, apfiramo hamwe n’abo bari kumwe bose harimo na Perezida Sipiriyani Ntaryamira w’Uburundi. Bamwe mu bahoze muri FPR, bayishinja ko ari yo yateguye kandi igashyira mu ngiro icyo gikorwa cy’iterabwoba cyabaye imbarutso y’Itsembabwoko ryibasiye Abatutsi ndetse n’abahutu batavugaga rumwe na MRND, ku rundi ruhande FPR nayo ikaba yariraye mu Bahutu isya itanzitse.

Mu myaka 24 igihugu cyongeye kwiyubaka mu nzego zinyuranye, General Paul Kagame ari na we Perezida wa Repubulika akaba yaramamaye mu mahanga nk’umuntu wakoze ibitangaza, cyane cyane mu birebana n’umutekano ndetse no kubanisha Abanyarwanda. Ariko rero, mu rwego rw’ukwishyira ukukizana na demokarasi, FPR yafunze imiryango maze yikubira ubutegetsi bwose, bijyanye no kutorohera na gato abanenga Jenerali Kagame, kabone n’iyo baba bari muri FPR. Hari abicwa, abajugunywa mu buroko, abirukanwa mu kazi, abandi bagakiza amagara ya bo berekeza iy’ubuhungiro.

Uko byifashe rero, ni uko Jenerali Kagame amaze kwiyimika ubutazarekura ingoma. Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, abaharanira uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bitera inkunga u Rwanda, bose batakaje icyizere cy’uko Kagame yazafungura amarembo ya demokarasi. Ntitwaba dukabije twemeje ko u Rwanda ruri mu gihirahiro cyo kutamenya uko ejo hazaba hameze. Ese ko abanyapolitiki bagerageje, imiryango ya société civile ikaba yarahahanyaje, nta gushidikanya ko n’abantu ku giti cyabo bagiye bashyiraho akabo, ariko nta cyo byatanze… None, haba hari icyizere gisigaye? Ese haba hari umuti utaravugutwa abantu bakaba bawutega amaso? Ni nde uzawuhamura? Mu kiganiro cy’uyu munsi cyateguwe ku bufatanye bwa Vepelex na LECPINFO, abatumirwa bacu baradufasha gusubiza ibi bibazo: