Partager/Share/Sangiza

28/11/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2018, urubyiruko rwibumbiye muri « Rwanda Alliance for the National Pact » , RANP, « Alliance Rwandaise pour le Pact national » rwasohoye itangazo rishyirwaho umukono n’umuyobozi mukuru waryo, Ndabarinze Mugabo. Mu kiganiro, musanga munsi hano, twagiranye na Ndabarinze kuwa kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2018, avuga ko ari ishyaka, mu yandi magambo ni umutwe wa politiki, Ndabarinze aravuga ko we na bagenzi be biyemeje gukora impinduramatwara kandi ko nubwo bitoroshye bazabigeraho ngo kuko uretse n’ubwenge babikorana; ngo n’igikorwa bamazemo kinini, kandi biteguye neza: