Partager/Share/Sangiza

04/03/2020, Jean-Claude Mulindahabi

Mu kiganiro musanga munsi hano abantu banyuranye baragira icyo bavuga ku iburirwirengero rya Ben Rutabana. Umuryango we umaze amezi asaga atanu, utazi aho aherereye. Amakuru ya nyuma ufite, ni ay’igihe yari amaze igihe gito ageze Uganda, hari mu kwezi kwa Nzeli umwaka ushize. Uyu muryango ukomeze gushakisha. Mu buyobozi bw’Ihuriro nyarwanda RNC, ishyaka Ben Rutabana abarizwamo, bo baravuga iki kuri iki kibazo? Turumva Umunyamabanga mukuru, ni Gervais Condo. Turumva kandi, Maître Dr David Mushabe (avocat wa Ben Rutabana), Jean Paul Turayishimye, Emérence Kayijuka na Tabita Gwiza (bashiki ba Ben Rutabana) na Pasteur Jean-Claude Habimana.