Partager/Share/Sangiza

25/05/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Dr Jean Damascène Bizimana, umunyamabanga nshingabikorwa wa CNLG aherutse kuvuga ko Imana itigeze irokora abantu muri jenoside, ngo kuri we barokowe n’Inkotanyi. Akomeza avuga ko, ngo Inkotanyi ni zo zikwiye gushimwa. Ayo magambo, benshi bafashe nko kubahuka Imana yayavugiye i Kibungo mu muhango wo kwibuka inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi. Abamwumvise barumiwe kuko ni agahomamunwa kubona mu Rwanda harimo abahinyuza Imana. Ntabwo ibi bintu byahozeho. Bije muri iki gihe. Nyuma y’ayo magambo yatunguye benshi, Pasteur JC Habimana ejo tariki ya 24 Gicurasi 2018, yasobanuye neza ko Imana ishobora byose, ko iyo Mana yaremye ijuru n’isi, ari iyo kwizerwa mu bihe byose. Pasteur Jean-Claude Habimana yibutsa ko ibyo umuntu abasha gukora byose abikesha ko afite ubuzima ahabwa n’Imana, kandi ko umuntu ariho ku bw’umwuka ahabwa n’Uwiteka Imana ishobora byose.

Ni koko, Inkotanyi hari abo zarokoye, kandi ni igikorwa cyo gushimwa, ariko se iyo yaba impamvu yo guhinyuza Imana, no kubwira abanyarwanda ko yo batayishimira ko yabarokoye. None se koko, Inkotanyi hari icyo zari kubasha iyo Imana itaziha guhumeka? Hari icyo se zari kugeraho Imana itazihaye kuramuka.

Ibisobanuro bya Pasteur Jean-Claude Habimana murabisanga muri vidéo » iri munsi hano, kandi murabanza kumva agace k’aho Dr Jean-Damascène Bizimana avuga ko atazi niba hari abo Imana yakijije: