Partager/Share/Sangiza

 

19/1/2018, Emmanuel Senga

@sebusenga

Kagame ubu ari  mu ikuzo rye risumba ayandi, mu gihe yitegura kuyobora umuryango w’Afurika yunze Ubumwe. Ni inkuru ivugwaho cyane mu Rwanda n’abanyarwanda bose, basanga muri uyu mwanya ikimeze nko kwizera bidasanzwe Perezida w’igihugu cyabo. Nyamara icyo bibagirwa ni uko ari ibintu bisanzwe. Uyu mwanya buri muperezida wese aba agomba kuzagira igihe awicaramo, nta gutekereza ku buhangange yaba afite, nta no gutekereza ku bugome yaba yaragaragaje. Gusa abanyarwanda si ko babyumva, hashize igihe kinini serivisi za Leta zibumvisha ko Perezida wabo Kagame abonye uwo mwanya kubera ko yabaye indashyikirwa mu kuzamura igihugu cyabo. Nyamara imibare ubu irerekana ko igihugu kidasiba kumanuka mu nyenga y’ubukene. Yego abaturage bo ntibasobanurirwa uko ibyo bigenda, kugira ngo batagira ubwoba bakavana icyizere ku bayobozi babo. Ariko ibi ntibibuza ubukene kwigaragaza mu byiciro byose by’ubukungu, bikaba ari na byo bisobanura amakuba abaturage bagenda bashorwamo, harimo imisoro idafite aho iva, izamuka ry’ibiciro, kwamburwa kw’abaturage na ba Rwiyemezamirimo, ibikorwa-remezo bigenda bisenyuka umusubizo, abaturage bafashwaga barira ayo kwarika, amashuri agenda afungwa n’andi atagira ibikoresho, amavuriro atagihemba abaganga bayo…ibibazo biri hose nta wabirangiza.

Kagame asanze he Umuryango w’Afurika yunze ubumwe?

Asanze mu muryango ikibazo kugeza ubu kidateze kubonerwa igisubizo, nibura mu maguru mashya: icyo kibazo ni ubwigenge ku ngengo y’imari y’Umuryango.

Hambere aha, Kagame yari yarahawe inshingano zo kugaragaza amavugurura yagirira akamaro uwo muryango. Yifashishije impuguke zinyuranye, yagerageje gutanga ibyo yumva byakagombye guhindurwa, nyamara bagenzi be abakuru b’ibihugu ntibigeze bashiturwa n’ayo mavugurura, impamvu ni bo bazizi.

Asanze mu muryango amakimbirane rero, aho ibihugu bikomeye nk’Afurika y’Epfo, Alijeriya, Misiri, Nijeriya bisa nk’aho bidakozwa wa mugambi wari wafashwe wo gutanga 2% y’ibikomoka ku musaruro ukomoka ku byo byohereza hanze, kubera impamvu zumvikana zituruka ku ruhare buri gihugu cyakagombye kugira mu gukusanya imari igomba gukoreshwa n’Umuryango. Niba buri gihugu kigira ijwi ringana n’iry’ikindi, ibyo bihugu ntibyiyumvisha uko ingengo y’imari yabiremerera byonyine. Ibi birumvikana, kuko bigenze bityo ibihugu bisa nk’aho bikanyakanya mu bukungu byazatanga menshi, mu gihe ibihugu bikennye cyane nk’u Rwanda byagenda bitanga make cyane. None se Kagame iki kibazo azaba yakirangije mu mpera ya manda ye?

Iki gitekerezo twibutse ko cyari cyazanywe n’abaperezida basangaga ngo igihe cyari kigeze ngo Afurika yigobotore ingoyi yo guhora ifashwa n’ibihugu bikomeye n’Imiryango mpuzamahanga. Ku cyicaro cy’Umuryango i Addis-Ababa barasa nk’aho ibyo batekereje byo kwigenga bakwiye kubyibagirwa, nibura mu gihe cya vuba. Kagame akaba na we ari mu batekerezaga ko Afurika igomba kwigenga ku mari ikoresha, ariko se amikoro yo kubigeraho azava he?

Aba baperezida, mbere yo gutekereza kwigenga ku mari y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, bari bakwiye kubanza gusubiza amafaranga baba baribye ibihugu byabo, kandi bagikomeza kwiba, aho kwirirwa barira ay’ingona ngo barambiwe gufashwa. Ni nde uyobewe ko abaperezida b’Afurika, imiryango yabo n’ababahakwaho, ari bo mungu y’ubutunzi bw’ibihugu byabo! Na Kagame ni ko ameze. Imitungo yose afite wasobanura aho yayivanye, usibye kunyereza umutungo w’igihugu? Rimwe na rimwe atanatinya no gusahura mu bihugu duturanye, nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugeza nubwo abarwanyi be basakiranye n’aba Museveni bapfa amabuye y’agaciro bibaga uwo muturanyi wagowe.

Kagame agiye kuyobora Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ari mu makimbirane impande zose. U Rwanda rufite ubwumvikane buke n’ibihugu byose ruturanye na byo, abaperezida babyo baramwikanga ko yabashora mu ntambara nk’uko azikunda, bose baryamiye amajanja, sinkeka ko bizamufasha mu kuyobora Afurika.

Jean-Pierre Mugabe (ibumoso), Bill Clinton na Paul Kagamé. Amafoto (c) JPM

Kagame agiyeyo nanone mu gihe amaze guta ibaba mu bihugu byari byaramushyize ku ibere, bihora bimusingiza, kubera ko byagiye bihindura abayobozi, abagiye ku butegetsi bagasanga isura nyakuri ya Kagame ababanjirije bari barayiteye uburashi ( ubu Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga ya Kongere y’Amerika irasuzuma uko Kagame akoresha inkunga ahabwa n’Amerika kimwe n’imitungo ye). Koko rero nyuma yo kubura ba Clinton (umugabo n’umugore) muri Amerika, ba Tony Blair mu Bwongereza, vuba aha akazabura na ba Louis Michel mu Bihugu bigize umuryango w’Uburayi, Kagame yaramanjiriwe, none aracyeza Benjamin Netanyahu ngo amuhakirwe kuri Trump. Ese uyu na we wifitiye ibibazo muri politiki ye azamumarira iki? Bambe ngo baracungira bombi ku icuruzwa ry’impabe n’abashonji!

Uku kutizera Kagame, kubera ibikorwa bye by’ubushotoranyi no kubeshya no kwiyemera, bizatuma bamwe mu baperezida b’Afurika batamufasha mu kazi bamusunikiye, kugira ngo bamwereke ko kuririmbwa nk’umperezida w’ibisubizo ari ya ndirimbo ya karahanyuze. Ndetse Kagame ashobora no kuhatera ibaba niyiha gushaka kuzana amanyanga yo kuvanaho urukiko rw’Afurika ku burenganzira bwa kiremwamuntu n’abaturage, urukiko Victoire Ingabire yamutsindiyemo, kimwe n’uko yagerageza gukoresha umwanya yaba agabiwe igihe gito akiha kujya asohoka mu mafaranga y’Umuryango, nk’uko yabigize akamenyero akoresheje utuzanwa n’icyuya cy’abanyarwanda. Muzangaye adashatse gukoresha uriya mwanya agahatiriza ngo yakirwe na Trump? Ambasaderi we muri Amerika nabe yiteguye icyocyere agiye kotswa.

Mu kurangiza twakwemeranywa ko nta gishya kizava muri uyu mwanya mushya, ko ahubwo ushobora kugenda ugaragaza n’ibyari bigizwe ibanga n’abanyarwanda. Nta cyo rero abanyarwanda n’abanyafurika bakwiye gutegereza muri iyi manda ya Kagame, ahubwo abanyafurika bashobora gutungurwa no kubona abagemuriye igitugu mu buyobozi bw’Umuryango. Twizere ko bazamucungira hafi, ntibamukomere amashyi igihe n’imburagihe nk’uko yabimenyerejwe mu Rwanda.