Partager/Share/Sangiza

04/06/2018, Deo Kabano

                                            DORE IMPAMVU KAGAME ANYOTEWE INTAMBARA KUGIRA NGO ABEHO

Paul Kagame na Sergueï Lavrov Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, banaganiriye ku bufatanaye mu bya gisirikare ubwo yari i Kigali le 03/06/2018

Reka ntangire mbibariza iki kibazo:  » Hari undi muyobozi w’igihugu cyo muri iyi si ya Rurema, muri iyi myaka mirongo itanu ishize, waba yarishe cyangwa akagira uruhare rutaziguye mu guhitana abantu benshi kuruta Kagame, hanyuma akaba akidegembya? » Niba igisubizo ari ntawe nkuko njye mbikeka, twahita twibaza iki kindi gikurikira  » A qui profite le crime? » (Ni nde wungukira muri ubwo bwicanyi »).

Nubwo hari abagifite ingingimira mu kubyemera, ariko uko imyaka ishira bigenda bigaragara kurushaho ko icyiswe intambara ya FPR yo kubohora u Rwanda mu 1994, yari urwitwazo rwari ruhishe umugambi munini, urenze kure umushinga witwa u Rwanda, kuko rwo rwabaye gusa ikiraro cyambukirwaho kugira ngo ba rusahuriramunduru b’iyo mu bihugu byateye imbere, babandi batagira inkomanga ku mutima iyo bakurikiye akamiya, bagere ku mutungo wa Kongo, maze konti zabo zo mu ma banki zibyimbye, ariko cyane cyane, baboneyo n’ibikoresho byo kuzamura imbaraga zabo za gisirikare, hongeweho no gufata ibirindiro by’ ígihe kirekire muri kimwe mu bihugu bikungahaye ku isi, cyane cyane ko bene cyo, nubwo bagabweho ibitero, ariko na bo bagaragaje intege nke mu kurengera ubusugire bw’igihugu cyabo, kugeza magingo aya. Ibi byose rero kugira ngo ayo mahanga abigereho, buri wese arabizi, cyangwa se amaze kubibona, ko bifashishije , umusazi gashozantambara Kagame, nakwita ko abuze ubwenge muri byinshi, ariko akagira ubuhanitse mu gucura imigambi mibisha ya kirimbuzi agamije kunezeza ba mpatsibihugu, arinako nawe akuramo aye, ariko cyane cyane akagerageza kubereka ko nta wundi babona wabageza ku migambi yabo kumurusha.

Impamvu rero ibi yakunze kubigeraho, ni uko ari mu bayobozi bacye cyane ubu muri Afurika bazi kwambara impu ebyiri, kandi bakaberwa. Ibi ndabihera ku kuba na mbere akiri mu ishyamba mu gihe yayoboraga ingabo za FPR inkotanyi, benshi niba atari bose mu bo bari bafatanyije urugamba, bamubonagamo nk’umuyobozi ushishikariye kubohora u Rwanda, Nyamara we agakomeza ku rundi ruhande gutegura umugambi we n’abamukoreshaga mu ibanga ntihagira urabukwa. Kurasa indege, byari intambwe ikomeye cyane kuri we kuko iyo itaraswa amasezerano ya Arusha yajyaga gushyirwa mu bikorwa, kuzagera muri Congo bikaba birazambye. Ubuhamya duhabwa n’abari mu ngabo za FPR z’icyo gihe nuko igikorwa cyo kurasa indege cyari kizwi na bamwe mu bayobozi bakomeye b’iyi si bo muri icyo gihe, nyamara ntacyo bakoze ngo bakiburizemo, kandi bari mu bagaragazaga ko bashyigikiye ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano ya Arusha, bivuze ko bumvaga kimwe impamvu y’ícyo gikorwa, bitari ibyo bari kuburira Habyarimana. Impfu zose zakurikiyeho rero ntitwatinya kuvuga ko zari mu nyungu zabo bose bagize uruhare mu iraswa ry’iyo ndege, n’ubwo bwose bidakuraho ubugoryi, ubugwari n’ububuramutima bw’abishe abantu, mu moko yose.

Mu ntambara rero zose zakurikiyeho nyuma ya 1994, byagaragaje bidasubirwaho, ko hari izindi mbaraga zishyigikiye Kagame mu byo yakozeyo, kugeza naho bamwe bashaka gusibanganya ibimenyetso by’ubwicanyi bwakorewe abahutu, hamwe n’amagana y’abanyekongo batikiriye muri izo ntambara. Umpakanya azansobanurire aho « mapping report » yagiye. Muri uko kwambara impu ebyiri rero Kagame azobereyemo, ariko abigiriwemo inama n’abo bafatanyabusahuzi be, ni uko yabashije kohereza ingabo ze mu bihugu bitandukanye mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye byo kubungabunga amahoro ku isi ( aho yasaruyemo agatubutse) , akabigenderaho avugako nk’u Rwanda rwahuye n’amahano ya jenoside, badashobora kurebera ubwicanyi bubera ahandi ntacyo bakora, nyamara uruhare rwe muri ayo mahano ntarugaragazwe, ahubwo agahiga bukware ushatse wese kubishyira ahagaragara.

Arashaka kongera gutera Kongo?

Bizagenda gute rero kugira ngo amahanga azafatire icyemezo uwigaragaza akanagaragazwa n’aba lobbyistes bakomeye ku isi nk’umuterankunga ukomeye mu bikorwa byo kuzana amahoro ku isi, kandi nyamara mu isura ye nyakuri ari umwicanyi ruharwa wamaze abantu? Biragoye kuko abamukoresha bigaragara ko bakimukeneye, cyangwa se reka mbikosore mvuge ko ariwe usigaye abaguyaguya cyane ngo bamuhe ikiraka yongere atere Kongo isa nk’aho idafite ubuyobozi bwemewe kandi bukomeye muri iki gihe, maze yongere abasahurire ku mutungo wayo. Ibi Kagame arabikeneye cyane muri iyi minsi kuko yamaze kubona ko afatiwe ku munigo na raporo zidasiba zigaragaza ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, harimo n’iziva mu bihugu ha mbere aha byamuvugaga imyato.

Ku rundi ruhande kandi amashyaka y’abatavugarumw na we (opposition) akaba akomeje kugira imbaraga, kuko amahanga asigaye ayumva mu buryo bworoshye, hakiyongeraho ko n’imbere mu gihugu nubwo rubanda rucecetse ariko ku maso yarwo bigaragara ko rwarambiwe iyi ngoma mpotozi, ku bw’ibyo byose rero Kagame akaba abona intambara ije byamuha akanya ko guhumeka, mu gihe abo yohereza ku rugamba bahatikirira, ariko we aba agaragarije ba rusahuriramunduru ko akiri umuntu wabo, kandi ko bafite inyungu zo kumurengera mu mahanga, kuko n’ubundi ntawundi yigeze akorera usibye bo, kandi ko yiteguye kubikomeza kabone n’iyo abenegihugu be n’abaturanyi bahatikirira. Gusa rero, hagati aho ya Manu ya Kongo yamaze kumenywa na benshi, ntibikiri gusa abanyamerika n’abanyaburayi, abarusiya nabo bateyemo ikirenge cyabo, hamwe n’abashinwa, kandi na bo ntibazabura ibiburamutima bazakoresha, bivuga ngo niba twe abaharanira impinduramatwara tudahagurukiye rimwe, ngo dufatanye n’abaturanyi bacu ba Kongo, twegere abarundi, abaganda ndetse na Tanzania, tubagaragarize ko Kagame atari ikibazo gusa cy’abanyarwanda, intambara izakurikiraho, izatumara twese. A qui donc profitera le crime? Mwese mwamumenye,

Ahasigaye ni ahacu?