Partager/Share/Sangiza

16/07/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatahukanye ishema inarihesha igihugu cyose nyuma yo gutsindira igikombe cy’isi mu irushanwa ry’umupira w’amaguru ryari rimaze ukwezi ribera mu Burusiya. Ku mukino wa nyuma, Ubufaransa bwatsinze Croatie ibitego 4 kuri 2. Ni nshuro ya kabiri Ubufaransa butwaye iki gikombe kuko ku nshuro ya mbere bwagitwaye mu w’1998. Icyo gihe irushanwa ryari ryabereye mu Bufaransa, uwari Kapteni w’ikipe yari Didier Deschamps, ubu noneho yongeye kugitwara ari umutoza. Hari hashize imyaka 20.

Ubwo ikipe y’igihugu yagarukaga mu Bufaransa kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Nyakanga 2018, yakiriwe n’imbaga y’abantu benshi bayigaragarije ibyishimo kugeza yinjiye mu ngoro umukuru w’igihugu akoreramo, na we akaba yari yishimiye kuyigaragariza ko igihugu cyose cyashimye uko yitwaye. Mu nkuru iri munsi hano, yari yateguriwe Radiyo Urumuri haributswa imikino yanyuzemo yo na Croatie mbere yo kugera ku mukino wa nyuma. Igikombe cy’isi gitwarwa n’uwahize abandi, dore ko ibihangange nka Brezili, Ubudage, Esipanye, Porutigali n’ibindi bitageze no muri kimwe cya kabiri: