Partager/Share/Sangiza

08/01/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Hashize imyaka ibiri agiraye ikiganiro n’Ikondera Info, aho yatangaje ibyo yiboneye n’amaso ye n’ibyo yakozeho ubushakashatsi ku butegetsi buriho muri iki gihe. Muri icyo kiganiro yemeza ko habayeho jenoside ebyiri: avuga ko hari iyakorewe abahutu n’iyakorewe abatutsi. Avuga ko abanyarwanda bakwiye kugira ubutegetsi bwo gukosora amabi yakozwe n’abategeka muri iki gihe, no gukosora ibibi byakozwe n’abategetse mbere y’abo. Uyu munsi asa n’utangiye kuvuga ibitandukanye n’ibyo yari yatanzeho ubuhamya. Ukuri ni ukuhe, ikinyoma ni ikihe?

Boniface Rutayisire uwa gatatu uva iburyo ujya ibumoso mu nama y’umushyikirano i Kigali Ukuboza 2017

Nyuma yo kumva ibyo yatangaje muri Gicurasi 2015 mu kiganiro musanga munsi hano, mushobora no gusoma ibyo atangaza mu kinyamakuru panorama.rw, aho asobanura ko ubutegetsi buri gukora neza, akaba yemeza ko bukora mu nyungu z’abaturage. Arashima cyane P.Kagame avuga ko yanamwamamaje kuri manda ya gatatu.

Igitangaje ni uko mu kiganiro musanga munsi aha, habura gato ngo kwiyamamaza bitangire Boniface Rutayisire yasobanuraga ko manda ya gatatu ku muntu umwe idakwiye, akongeraho ko FPR yagombaga gushaka undi mukandida niba yari ikeneye guhatanira uriya mwanya. Urundi rugero rw’ibyo avuga uyu munsi mwabisanga ku rubuga (blog) NKBD 

Ikiganiro: