Partager/Share/Sangiza

18/08/2020, Jean-Claude Mulindahabi

Iki ni igice cya gatatu ari na cyo cya nyuma cy’ikiganiro ku  buhamya duhabwa na Chaste Gahunde. Mu gice cya mbere yadutekerereje inzira y’umusaraba yakoze mu buhunzi yakoreye mu gihugu cya Kongo hagati y’1994 kugeza 1997, hahoze hitwa Zaïre. Yakoze ibirometero bisaga 2000, anyura mu nkambi zinyuranye, mu ntambara n’ubwicanyi ndengakamere. Mu gice cya kabiri yatubwiye uko asubiye mu Rwanda mu 1997 yakiriwe, akaga yahahuriye hafi kuhasiga ubuzima Imana igakinga ukuboko.

Mu gice cya gatatu, turibaza niba yarageze aho agatura agatuza, akiga nk’abandi cyangwa niba byarahumiye ku mirari. Tugiye kumutega amatwi.