Partager/Share/Sangiza

16/08/2020, Ubwanditsi

Mu kiganiro musanga munsi hano, harimo ubuhamya bukomeye bwatanzwe na Chaste Gahunde. Ni umwe mu banyarwanda babonye byinshi kuko:

1.Yahuranyije hafi Kongo yose (icyo gihe yitwaga Zaïre), ibirometero bisaga 2000. Urwo rugendo rw’amaguru yarukoze aca mu nkambi zinyuranye, hagati y’umwaka w’1994 kugeza mu w’1997, ari bwo yagarutse mu Rwanda. Igihe cyose yamaze Kongo, yahaboneye akaga nk’impunzi kandi hari benshi bahasize ubuzima bari kumwe na we.

2.Aho agarukiye mu Rwanda, na ho yahabonye amakuba ateye ubwoba. Uretse no kurokokera mu bwicanyi bwabereye Kongo, no mu Rwanda yakize ku bw’amahirwe nk’uko Chaste Gahunde abisobanura ubwe munsi hano mu kiganiro yagiranye na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi