Partager/Share/Sangiza

19/02/2019, Ubwanditsi

Na n’ubu, imibiri y’inzirakarengane z’abanyarwanda zishwe mu myaka isaga 25 ishize iracyatahurwa hirya no hino aho abicanyi bayishyiraga bamaze kugukora amahano. Muri uku kwezi kwa Gashyantare, ubutegetsi bw’u Rwanda bwatangaje ko umubare w’imibiri bwari bwavanye i Rusororo na Masaka kuva umwaka ushize wa 2018, igera ku bihumbi 54. Ubutegetsi bwemeza ko ari imibiri y’abatutsi. Hagati aho muri kariya karere no mu nkengero zako hasanzwe inzibutso zamaze gushyingurwamo abasaga ibihumbi 52  bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu kkiganiro musanga munsi hano, James Munyandinda na Jabo Akishuli bahoze mu gisirikare cya FPR Inkotanyi baratanga ubuhamya ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwibasiye abatutsi bishwe na bamwe mu bari bashyigikiye ubutegetsi bwariho mbere, ariko bakanameza ko hari n’ubwicanyi bwibasiye abahutu bwakozwe n’abasirikare ba FPR Inkotanyi kandi bagasang ari ibintu byarimo amabwiriza yabaga atanzwe n’abakuriye abicanye.

Abatumirwa: 

James Munyandinda (yari mu barindaga Major Kagame Paul wari uyoboye ingabo za FPR)

Jabo Akishuli (yari mu basirikare ba FPR, azi ibyabereye i Ndera kuko yahabaye mu gihe cya nyuma cy’intambara)

Marc Matabaro, umwanditsi mukuru wa The Rwandan, arakora isesengura rishingiye ku mibare itangwa n’inego zo mu Rwanda, akanshingira kandi ku byahishuwe mu gitabo cya Lt Abdul Ruzibiza.

Abayoboye ikiganiro:

Jean-Claude Mulindahabi na Célestin Sebahire