Partager/Share/Sangiza

01/10/2019, Ubwanditsi

Major Michel Mupende

Mu kiganiro musanga munsi hano, Major Michel Mupende aratubwira uko iminsi ya mbere y’intambara y’uwa 1 Ukwakira 1990 yari yifashe kuko ari mu bayitangiye. Iyi tariki yanditse mu Mateka y’u Rwanda. Ni itariki ingabo za FPR Inkotanyi zateye u Rwanda ziturutse mu gihugu cya Uganda. Iyi ntambara yahitanye abantu batagira ingano, na n’ubu umubare w’abayiguyemo nturamenyekana. Ntiyaguyemo gusa ingabo zo ku mpande zombi ahubwo n’abaturage b’abasivili benshi yabatwaye ubuzima.

Mu gihe cy’imyaka isaga ine, iyo ntambara yahekuye u Rwanda, isiga irushegeshe, biza no guhumira ku mirari muri Mata w’1994, kuko n’amasezerano y’amahoro yari yasinywe hagati y’abari ku butegetsi na FPR Inkotanyi yaburijwemo bitewe n’ubwicanyi ndengakamere bwageze ku kigero cya jenoside, intambara iza kugeza FPR ku butegetsi muri Nyakanga 1994.

Buri gihe mbere cg nyuma gato y’itariki ya 1 z’Ukwakira tuganira n’abantu bafite icyo bazi ku bya ruriya rugamba. No muri iki kiganiro ni byo tugiye kwibandaho. Mu bihe byashize twaganiriye baba n’abahoze muri FAR Forces armées rwandaises, baba n’abarwaniraga FPR Inkotanyi.

Uyu munsi, umutumirwa ni Major Michel Mupende, arasubiza ibibazo bya mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi.

Mu buhamya Major Mupende atanga muri iki kiganiro, aranasobanura ibyo azi cyangwa yabonye ku rupfu rwa bagenzi be Gén Fred Gisa Rwigema, na ba Majors Dr Peter Bayingana na Chris Bunyenyezi, batabarutse mu minsi ya mbere y’intambara.