Partager/Share/Sangiza

15/03/2018, Ubwanditsi

Mu nkuru yo ku itariki ya 11 Werurwe 2018, mugenzi wacu Emmanuel Senga yatugejejeho yatumenyesheje itabaruka ry’Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana, witabye Imana uwo munsi. Munsi hano, murumva ubuhamya bwa Padiri Thomas Nahimana, mu kiganiro yagiranye na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi. Padiri Nahimana arasobanura uko yabonye imico ye n’imyifatire ye mu gihe kinini yabashije kumubona hafi ye. Aranatubwira impamvu ituma umwepisikopi ashyingurwa muri Kiliziya ya Katederali ye: