Partager/Share/Sangiza

06/11/2018, Victor Manege Gakoko

Victor Manege Gakoko (ibumoso) na Anastase Makuza (iburyo)

Igice cya mbere : Ikiganiro nagiranye na Anastase Makuza, Intwari ya Repubulika ya Mbere, wabaye na ministri w’uburezi

« Nta wampora ababyeyi navutseho, nta nuwamporo aho navukiye, byaba ari kumpohohotera ushatse kunziza uko nsa, cyangwa uko ndeshya kimwe no kuntensha agaciro ngo kuko ndi umwana wa Repubulika. Sinabihisemo, ariko ndabyishimiye byimazeyo, kuko biri muri zimwe ndangagaciro zinyubatse. » (Victor Manege Gakoko)

Muri Nyakanga 1976 cyangwa se 1977, naje mu birukuko iKigali mvuye iMoscou aho nari lmaze imyaka 2 cyangwa 3 niga mw’inshuri rikuru rya énergie muri URSS (MEI). Bwari ubwa mbere mfashe icyo giruwuko, naje mfite n’umugambi wo kuzaganira na Anastase Makuza. Kuko yari inshuti cyane ya data, data namuzabye ko yazamumbariza ko bishoboka. Data yaranshubize ati usibye ko nubu wamusanga iwe mukaganira ati ni umugabo ukunda gusabana, ati ariko nzamukubwirira. Hashize iminsi, data ambwira ko yatumitse kandi ko Makuza yamubwiye ko akunda rwose kuganira n’urubyiruko.

Ubwo bukeye, mbwira mukuru wanjye Vincent Minega Gakoko ngo tujyaneyo kuko we yahisangaga. Tugezeyo, baradufungurira, baratwicaza, jye banyicaza iruhande neza rwa Makuza. Amaze kudusuhuza, asaba ko batwicira inyota. Bamaze kudusukira primus mu birahure, Makuza ati « ku buzima bwanyu ». Noneho mu kibyabupfuro ndamureba mu maso, ariko numva mfite ikintu cy’ucyoba. Muri ako kanya Vincent n’inshuti ze baba bigiriye mu bindi, nsigarana gusa na Makuza. Ku mutima ndibwira ngo sinza gushobora kubona uko ntangira. Makuza nk’umuntu uzi psychologue, abona ko mfite isoni noneho aba ari we utangira kubaza. Ati harya wiga mu Burusi, nti yego. Ati uzi amateka y’ukuntu mwoshoboye kujya kuhiga se? Nti reka da, nti nabonye ngenda gusa. Ariko muri uko kumbaza ndamureba mu maso noneho nashiritse ubwoba. Nahise mbona umugabo ufite urugwiro, ufite indoro ireba kure, kandi unarebera hejuru kuburyo numvaga ibintu avuga abirenze cyane. Yavugaga yitonze cyane, andeba, aseka, asa nunyiga. Mu gihe gito gusa, nahise mbona ko Makuza afite icyo bita « charisme » idasanzwe, undi munyarwanda nabonyanye nk’ayo muri icyo gihe ni Musenyeri Alors Bigirumwami ; dore ko banareshyaga.

Noneho arakomeza, ansobanunira ko kugira ngo bashobore gushinga repubulika bitangiye n’a gato ati hari ibintu byinshyi twahuye nabyo tutari twiteguye (circonstances imprévues). Ati nk’urugero, UNAR yari yaradutanze kumenyekana muri ONU kandi yo ishyira imbere gusa ubwigenge. Ati natwe hagati yacu nti twumvaga ibintu kimwe iteka. Ati akazi gakomeye kakozwe na Président Kayibanda ati kuko we yumva bose akabwigaho noneho akazana igizubizo gikubiyemo ibyifuzo bya benshi. Jye nta kibazo numvaga nabaza kuko ari nk’amakuru yampaga, namuteze amatwi gusa.

Arakomeza arambwira ati tumaze kubona ubwigenge ababiligi benshi bakoraga muri nzego za leta (administration) bahise bataha biradutungura kuko tutari dufite abanyarwanda benshi bize bo kubasimbura. Ati nta nubwo twari twaratekereje guzashyiraho amategeko azagenga abakozi ba leta. Ati nta kundi twari kubenza usibye gukomeza gukoresha amategeko y’ababiligi ati ku buryo nka papa wawe wari assistant-vétérinaire yahawe umwanya (grade) n’akazi (fonction) bya docteur vétérinaire w’umubiligi wakora ako kazi.

Ati Président Kayibanda abonye icyo kibazo kibangamiye repubulika, yihutiye gushaka ukuntu ishuli rya kaminuza (université) ryajyaho kandi ministeri y’uburezi ikanagerageze gusaba ibihugu by’inshuti za bourses nyinshyi. Asobanura ko igihugu babanje kwiyambaza ari Belgique. Yongeraho ko ababiligi bemeye kubafasha ariko bourses ntibazongera cyane. Bonjour bashiraga imbere « assistance technique ». Ati nyuma ndi ministre w’uburezi nza kubwira Président Kayibanda ko twanagirana umubano na barusi (URSS). Akibyumva, Président Kayibanda ngo agita amuzubiza ko adashaka abo bokoministes (communistes). Ati batwononera igihugu. Anastase Makuza yamubwiye ko yamwihoreye ariko hashize iminsi arongera abonana na Président amwumvisha ko Leta y’uRwanda ugomba kugenderaho kuri politiki itagira aho ibogamiye (politique de non alignement).

Ati Président Kayibanda amaze kwiyumvirira, ngo aramubwira ati tegure urugendo (mission) yo kujya i Moscou gusaba niba abarusi bashobora kudufasha mu rwego rw’uburezi. Ngo yongeraho ati nubona bemeye kudufasha, unabwire ko Leta y’uRwanda yifuza kugirana nabo umubano ushingiye kuri za ambassades. Anastase Makuza arambwira ati sinatinze kwitegura no kwaka abandi bakozi bakuru bonjour mu zindi ministeri twafatanya urwo ruzindiko. Noneho, nti yampaga uko urugendo rwagenze, ahubwo ambwira ko yazanywe amasezerano akubiyemo koko imfashanyo mu rwego rw’uburezi n’andi yemera ko leta zombi yashyiraho umubano muri rusange ushingiye nous guhana za ambassades.

Ati ng’uko uko ambassade y’uRwanda i Moscou yavutse, abarusi banaduha bourses ariko kubera za mpungenge za Président Kayibanda, atanga inama ko habanza hakoherezwa abanyeshuli bake ngo tukabanza tukareba icyo bitanga. Anastase Makuza, ansobanunira ko babanje kohereza abari bafite impamyabushobozi y’ubwarimu. Ati na ministre Lazare Mpakaniye agiye kuyobora ministeri y’uburezi nawe ni ko yabigenje. Ati byaje kuhinduka aho ministre Gaspard Harerimana abereye nawe ministre w’uburezi, ubwo yatangiye kwohereza muri URSS abanyeshuli barangije humanités scientifiques na modernes.

Ati nyuma ya coup d’état, ministre Thaddée Bagaragaza bahaye kuyobora ministeri y’uburezi, we yakubye kabiri umubare w’abanyeshuli bagiye kwiga muri URSS, ati kandi anasaba ko bakwiga muri za facultés zinyuranye kugira ngo uRwanda rushobora kubona abakadres (les cadres) muri nzego zose z’ubukungu bw’igihugu. Ati ng’uko ukuntu nawe wagiye kwiga mu Burusiya muri 1974. Naramushimiye cyane kubera igihe yampaye aganiriza ayo makuru. Nunze mu rye mubwira ko koko twe twagiye kwiga muri URSS muri 1974 turenze mirongo itanu (50) ari nabo bya mbere leta y’uRwanda yohereje umubare munini w’abanyeshuli b’abanyarwanda kwiga mu mahanga. Anastase Makuza arangiza ambwira ko ikibabaje ni uko ibihugu by’iBurayi y’uburengera zuba byakomeje gutanga bourses nkeya kandi ntibanafungura facultés zose.

Yampayemo n’urundi rugero, ati buriya papa wawe nawe yaradufashije cyane. Urugero rufatika yatanze ngo nuko papa bamaze kumugira directeur wa élevage, yasabye ko bamushakira mu mahanga bourses 10 z’abanyeshuli bazajya kwiga doctorat muri médecine vétérinaire. Igitekerezo cye ministre Harerimana yacyakiriye neza arazimushakira rwose kandi arazibona mu bihugu binyuranye, nuko abanyeshuli bajya kwiga ubuvuzi buhanitse bw’amatungo.

Anastase Makuza yasozereje kuri Aya magambo. Yarambwiye ati : « mu bintu bimwe by’imena twakoze byashimishje cyane Président Kayibanda, ni kuba twarashoboye gushyiraho Kaminuza y’uRwanda i Butare », kuko yabigizemo ku mwihariko uruhare rwe cyane. Nananifuzaga ko iyo Kaminuza igenda ikura ku buryo abanyeshuli bazajya bajya kwiga mu mahanga mu kiciro cya gatatu gusa no muri spécialités zihanitse. Anastase Makuza yongeraho ati yatabarutse umugambi we atawugezeho. Ati ariko nkamwe mukiri bato mujye muzirikana ko Président Kayibanda yari umuhanga, ireba kure, umunyapolitiki wo mu rwego rwo hejuru, umukozi utaruhuka, uzi no gushishoza, cyane cyane wakundaga uRwanda n’abanyarwanda akanifuza ko bava mu byo yakundaga kwita : UBUJIJI, UBUTINDI, UBUTIRIGANYA N’UBUCAKARA