Partager/Share/Sangiza

07/11/2018, Victor Manege Gakoko

Victor M. Gakoko na Aloys Nsekalije

Ikiganiro nagiranye na Colonel Aloys Nsekalije, umwe mu basirikari bakuru bahiritse leta ya Président Kayibanda. Kubera ko iki kiganiro cyabaye kirekire, nasanze byaba byiza ko nagikatamo nacyo ibice bibiri. Ubu rero ngiye kubagezaho igice cya mbere cy’icyo kiganiro.

« Nta wampora ababyeyi navutseho, nta nuwamporo aho navukiye, byaba ari kumpohohotera ushatse kunziza uko nsa, cyangwa uko ndeshya kimwe no kuntensha agaciro ngo kuko ndi umwana wa Repubulika. Sinabihisemo, ariko ndabyishimiye byimazeyo, kuko biri muri zimwe ndangagaciro zinyubatse. » (Victor Manege Gakoko)

Muri Kamena 2009, nagiye mu Rwanda nkuko nsanzwe njyayo. Ariko noneho hari mission spéciale narihaye : kujya kwa Colonel Alors Nsekalije nkamushimira mw’izina ry’umuryango wacu wa Gakoko. Noneho ngeze i Kigali nsaba mama ko bamuteguza. Barabikora rwose, Nsekalije atanga umunsi n’isaha. Umunsi ugeze nshaka amaturo nkuko bigenda mu muco wa kinyarwanda, nshaka n’abamperekeza, turagenda kwa Colonel Aloys Nsekalije i Remera munsi ya Cour Suprême. Tuhageze dusanga batwiteguye rwose, turaramukanya, baduhaga aho twicara, baratuzimanira. Kuko nari narabaye umugabo bya bwoba nagize imbere ya Anastase Mukuza ntabwo nagize.

Dutangira kuganira bisanzwe, noneho mwaka ijambo, ararimpa mubwira ko muzaniye ubutumwa by’umuryango wanjye. Nkomeza mushimira ineza yagiriye data Jérôme Gakoko n’umuryango wacu. Ngaruka ku mateka, mwibutsa ko igihe yari directeur w’ishuli ry’amapolisi mu Ruhengeri (Ecopolice) kandi akaba n’umukuru w’abasirikare n’abapolisi mu Ruhengeri (commandant de place) yarengeye data igihe bashaka kongera kumufunga ngo akorana n’inyenzi. Nibutse ko ubwa mbere bafunga data kubera nanone izo mpamvu yafungujwe n’indi ntwari ya Repubulika ya Mbere Balthazar Bicamumpaka. Noneho nkomeza mvuga ndi mon Colonel, iyo mutahaba tuba twarabaye impfubyi. Nti kuko mumaze kumenya iyo nkuru n’urwango rwari ruyihije inyuma mwatinyutse kujya kureba abari babiri inyuma ubabwira ko batarebye neza ahubwo ko ari bonjour ufunga. Ndumva ahari hari muri 1964 cyangwa 1965. Mwibutsa ko yahise yishinganisha data ko hagize icyo aba icyo ari cyose azahita afunga nta kuzuyaza abo banyepolitiki bari barajujubije data (harcèlement). Amaze kwakira ubwo butumwa, nawe ku ruhande rwe aranshimira cyane, asubiramo ko data yari rwose umugabo usabana, umuntu mwiza n’umukozi wa leta w’intangarugero. Ambwira ko bari inshuti cyane ati usibye ko kubera imilimo ya politiki naje guhabwa ntagiye mbona umwanya uhagije ngo twongere tugendererane nka kera.

Uwo muhango urangiye turongera tuganiraho ibisanzwe. Noneho ndamureba nti mon Colonel mwagiye mute mu gisirikare. Arasubiza ati nkiga muri humanités , hari umugabo w’umunyapolitike waje kundeba ku giti cye. Ati yari mw’isjyaka rya MDR Parmehutu (ashakisha izina araryibagirwa). Nanjye ndashakisha ngo mufashe, nti ni Calliope Mulindahabi se, ati oya. Nti ni Anastase Makuza se ati oya. Ati ariko icyo nibuka yari umunyagikongoro kandi yaje kuba secrétaire d’état. Nti ndamwibutse, nti agomba kuba yari Jean Ntigura, ati urambyaye, ari ni Ntigura rwose. Ati directeur w’ishuli yadusigiye bureau ye aba ariho tuganirira. Ati noneho Ntigura ntiyatinze arabwira ko ngobbagiye gushyira ishuli rikuru rwa gisirikare ko bari bakeneye abanyeshuli ba bahanga kandi bafite ikihagararo n’ingufu, ati nkawe mbese. Ati bitekerezeho witonze umpe igizubizo ati kuko ngomba kugenda nkijyane. Colonel Nsekalije noneho aravuga ati naratekereje ati nkurikije avantages bazaduha, mpita mwemere. Hashize amezi make igihe k’ibiruhuko kiba kirageze noneho Nsekalije arataha iwabo i Rambura. Nyuma Colonel Nsekalije arambwira ati birashoboka ko ari Ntigura wazengurutse amashuli yose y’isumbuye n’amaseminari kujya gushaka abakandida bo kwiga muri EO, Ati hanyuma ndi mu biruhuko nagiye kureba Juvenal Habyarimana nawe aje mu biruhukao avuye i Kinshasa muri Université ya Lovanium aho yari amaze umwaka yiga muri pré-medicale. Ati mukoraho propagande uhebuje musobanurira iby’iryo shuli rikuru ry’abasirikaye ati nongeraho ko bakeneye abacandida bafite ibigango nk’bye. Juvenal Habyarimana amaze kumva uko iryo shuli riteye asaba Nsekalije ko najya gutangira yazajya kumugeza kwa Jean Ntigura. Ati ng’uko jye na Habyarimana twinjiye muri EO, tuhahurira n’abandi Ntigura yari yahisemo. Nyuma ati twiga imyaka ibiri turangiza turi promotion ya mbere.

Mubaza ikindi kibazo nti ko bavuga se ko Juvenal Habyarimana yabaye uwa mbere ngo kandi waramurushaga amanota, nti ni byo? Aransobanurira ati mu gisirikare discipline ifite amanota menshi ati kuko niho bamenyeraho uko umusirikare azubaha atagishije impaka umukuriye cyangwa umutegeka. Nsekalije ati ayo manota Habyarimana yarayandushije bituma afata umwanya wa mbere, bahita bamugira chef wiyo promotion yacu. Ati nyuma baradutatanyije tujya gukora mu bigo by’abasirikare binyuranye. Ati nyuma tumaze kuba ba ieutenants Habyarimana bamwohereje gukorana n’aba officiers ba bazungu muri État-major muri camp militaire i Kigali. Hashize igihe, état-major nanjye ingira officier d’ordonnance wa Président Kayibanda. Mbaho nkajya ngendana na Président aho agiye hose. Mbwira Colonel Nsekalije, nti mwari mukomeye da!. Nti nkubaze ikindi kibazo, ati umbaze icyo ushatse cyose. Nti noneho mbwira ukuntu Président Kayibanda yakwirukanye ngo ugafata imbunda n’abasirikare ugataha iwanyu mu Gasiza.

Colonel Nsekalije yarasetse nkaho icyo kibazo yari akiteguraye. Yahise ansubiza mbere yo kunsobanurira. Yarambwiye ati ni jye officier wa mbere birukanye bakanagura muri armée. Noneho ndamutanga mpita mubaza ikindi kibazo kirurira ku cya mbere. Nti waba warazize ko wasuzuguye Président Kayibanda, ngo bagufashe ifoto muhagararanye uriho umurebana iseseme mu gihorihori, nti dore ko wamusumbaga cyane. Nsekalije aramwenyura, ati mwene Gakoko nawe uzi gukabya, ati reka mbihine. Ati icyakora koko banteranyije kuri Président Kayibanda, ati erega natwe mu gisirikare harimo amashyari. Ati noneho umunsi umwe njya ku kazi nsanga Président Kayibanda yarubiye, ati ahita ambwira ngo nijye muri état-major bagiye bampe ibarura inyurukana, ati urabeho. Nsekalije ati nabuze aho nkwirwa, ati ariko mpita mpava bwangu batarazana amabingu n’abasirikare bato ngo babe aribo banjyana. Ati ngeze muri état-major mpasanga Lieutenant Habyarimana aba ari we unshikiriza iyo barura, nta kindi yongeyeho. Ibaruwa ndayisoma nti murakoze murabeho. Bagira ngo ndangije koko, nyura inyuma jya gushaka abasirikare batandatu nari nzi b’iwacu, mbashakira imbunda (mitrailleuses ebyiri) n’amasasu n’izindi mbunda n’amasasu. Turagenda tujya muri parking aho jeeps z’abasirikare zari ziri, mbashyiramo bambaye tenue ya combat, natsa imodoka (ntizagiraga imfunguzo, zatswaga na bouton poussoir). Turakata gato, tujya kuri pompe banyuzuriza essence, turahafata. Hanyuma dusohoka mu camp militaire ya Kigali, ngo niho Lieutenant Habyarimana yatubonye abona ko ibintu bikomeye, ahitamo kutwihorera ngo ajya kuhita ahubwo abibwira Président Kayibanda. Ati ariko turi kuri pompe ya essence pompiste yarambajije ati mon Lieutenant mugiye gukorera manœuvres je? Ati ndamusubiza nti mu Gasiza i Rambura. Tugenda dutyo, Tugezeyo i Gasiza iwacu mbwira abasirikare nti mufate positions, ushaka wese kubashotora murase nta kubabarira. Ndamubwira nti erega mwari mwiteguye kurwana intambara koko? Ati ubundi mu gisirikare bamaze kubona ibyo nkoze bagombaga kudukurira ngo badufate. Ati ariko bafashe amakuri yose bamenya ko twatwaye mitrailleuses ebyeri n’amasasu ahagije, ati nonehi les officiers ba bazungu barasesenguye bagera ku mwanzuro ko baba batwihoreye ko baziga neza stratégie yo kudufata. Ngo ariko icyatumye batwuhorera ntibadukurikize Hélicoptère na troupe d’élite ngo nuko twihoreye état-major nti tuyigwe gitumo ngo tubafate ari bo. Ati twamaze rero ibyumweru bibiri i Rambura mu Gasiza, ntegereza ko bohereza igitekero cy’abasirikare ngo tucyoherezemo amasasu y’urufaya, nti cyaza. Twarashoboye pause, ndaseka cyanendiyamirira nti mon Colonel, nti wari ugiye kuhakora. Ati rwose

Nyuma y’ibyo byumweru bibiri ngiye kubona, mbona bohereje intumwa (un officier w’umuzungu mu modoka civile). Mbwira abasirikare banjye ngo bamure anyegere anzanire ubwo butumwa. Yampaye isaluti ati Président Kayibanda aragushaka. Ndamusubiza nti tujyanirane. Ajya imbere, mbwira abasirikare banjye ngo tumukurikire. Twageze i Kigali bwije, mbaza kunyura iwanjye ndakaraba nubwo bwose bari banyirukanye nambara tenue militaire ya cérémonie nshyiraho inyenyeri zanjye, ubwo uwo muzungu yarakintegereje, noneho njya mu mudoka ye anjyana kwa Président Kayibanda. Tugezeyo baradufungurira, tumusanga ari wenyine asoma igitabo. Nkubita isaluti ndi mu mu rwango, ati mxinjire mugeze imbere ndongera ntera indi saluti noneho arambwira ngo ni nicare, abwira wa muzungu ngo we yigendere. Ahita ahamagara umukozi aramubwira ngo nanzimanire, noneho yegura amaso avant mu gitano arambwira aseka ngo harya wasinye ngo urashaka kuryana na mukuru wawe (avuga Habyarimana). Ndasubisa nti Excellence Monsieur le Président, nti simbizi neza nta ariko mfite forte présomption ko ari we wabanteranyijeho. Président Kayibanda arambwira ati ntukajye ujya mu matiku. Ati icyakora nakoze ipereza nsanga urengana, ati ngusubije mi gisirikare ariko baraguha indi mirimo itari kuba officier wa ordonnance. Ndamushimira mpita musaba no gutaha, arabyera. Ndahaguruka ntanga isaluti, ahamagara umushiferi ngo angeze mu camp militaire ya Kigali. Mpageze mbwira ba basirikare banjye ko manœuvres zirarangiye ko basubize imbunda n’amasasu twari twari twitije. Nyuma mfata ya jeep ndataha. Bukeye njya muri état-major, nsanga banditse ibaruwa insubiza mu gisirikare impa n’indi miliro. Ndasohoka, icyako namaze igihe kinini ntavugana na Habyarimana. Naramubwiye nti mon Colonel, nti wagira ngo mwari muri film Western, araseka. Noneho tugaruka kw’ishuli rikuru rya gisirikare (EO), ati mu by’ukuri recrutement yakorwaga de bouche à oreille, ati ni nayo mpamvu wasangaga twaravuye hamwe cyangwa mu mashuli amwe. Ndongera ndamubaza nti kuki nta aba officiers babatutsi mwari mufite nti usibye Colonel Ruhashya n’abandi nka babiri cyangwa batatu. Colonel Nsekalije yaranshubje, ati kubera ko inyenzi zateraga uRwanda kandi zigizwe n’impunzi z’abatutsi byabaye ngombwa ko ministre wa défense asaba commandant wa EO kwitondera gushyiramo abanyeshuli b’abatutsi, ati ni ikibazo cya sécurité nationale. Colonel Nsekalije anongeraho ati kubera nanone icyo kibazo cy’inyenyi hari consigne itanditse ko nta officier w’umuhutu wari wemerewe kurongora umugore w’umututsikazi. Tutangiza ikiganiro ambwira ko nyuma ya coup d’état, École d’officiers (EO) bayihindurira École Supérieure Militaire (ESM) aho les candidats officiers bigagamo imyaka ine barangiza bakanahabwa diplôme ya licencié en sciences humaines. (Biracyaza)

Igice cya kabiri cy’iki kiganiro kizibanda ku gihe Colonel Aloys Nsekalije yari ministre w’amashuli mato n’ayisumbuye.