Partager/Share/Sangiza

23/02/2018, Ubwanditsi

Ubuhamya musanga ku mpera z’iyi nyandiko ntibusanzwe: impunzi ubwazo zivuga ko zahohotewe n’abakabaye bazicungira umutekano, kugeza n’aho bazirasa zimwe zikicwa. Izo mpunzi zivuga ko zahohotewe n’abasirikare b’u Rwanda, zikomoka mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo. Hafi ya bose ni abanyekongo bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda. Izi mpunzi z’abanyekongo zari zimaze imyaka 20 mu nkambi ya Kiziba mu ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda zivuga ko abasirikare b’u Rwanda bazirasheho ndetse bamwe bakaba bapfuye, abandi bagakomereka, bakavuga ko hari n’ababuriwe irengero.

Intandaro y’iki gikorwa kirimo n’ubwicanyi, nk’uko n’amaradiyo anyuranye nka VOA na BBC abitangaza, abandi batangabuhamya bakaba bumvikanye kuri Radio Itahuka, mu kiganiro cyakozwe na Serge Ndayizeye, ngo ni uko izo mpunzi zahagurutse mu nkambi zimwe zerekeza ku cyicaro cya HCR, izindi zishaka gusubira mu gihugu cyazo, kuko zinubira ko ngo zihabwa imfashanyo y’intica ntikize, ndetse ntizoroherezwe kuba zajyanwa mu kindi gihugu aho zabaho neza. Ubwo zasohokaga mu nkambi, nibwo abasirikare b’u Rwanda bazitanze imbere, bazibuza kugira aho zijya, ariko zibabera ibamba, ni uko abo basirikare babanza kurasa hejuru, babonye impunzi zikomeje gahunda yo kwerekeza ku cyicaro cya HCR, barazirashe ndetse zimwe zihasiga ubuzima.

Izo mpunzi zashizwe zigeze kuri icyo cyicaro cya HCR, noneho abasirikare bakaza umurego, bazibavana ku ngufu. Ubwo nibwo bongeye kurasa ndetse bamwe mu barashwe bahita bapfa, abandi barakomereka bikomeye. Izo mpunzi na benewazo baremeza ko hari abatwawe n’izo ngabo ahantu hatazwi, ku buryo kuri ubu baburiwe irengero. Benewabo bafite imungenge ko ababuze bose baba barishwe.

Abakurikiranira hafi iki kibazo baremeza ko izi mpunzi zimaze imyaka myinshi mu bibazo by’uruhuri. Baremeza ko zimwe mu mpunzi zishyirwaga mu gisirikare no muri polisi by’u Rwanda. Ibi ngibi ubwabyo bihabaye n’amategeko. Nyuma ngo hari abavanwamo nabi nta n’integuza, nta n’imperekeza. Nta n’umwe wiyumvisha ukuntu izi mpunzi zahutajwe kariya kageni, kugeza no ku rupfu.

Ese aba basirikare barashe badahawe amabwiriza n’abategetsi bakuru b’u Rwanda? Mu gihe abategetsi baryumyeho, nta kindi byaba bisobanuye, uretse kuvuga ko ari bo bari inyuma y’icyo gikorwa cyahitanye abo bantu. Ubusanzwe, kirazira ntawurasa umuntu wigaragambya mu mutuzo. Kirazira ntawurasa impunzi zitarenze ku mategeko, kandi n’aho zayarengaho, hari ubundi buryo bwakoreshwa ariko ntawuvukijwe ubuzima. Kirazira ntawurasa utamurwanyije, nta n’urasa utagambiriye ubugizi bwa nabi. Kurasa ziriya nzirakarengane z’impunzi ni igikorwa kiri mu byaha byibasira inyokomuntu. Ni ibyaha bidasaza. Bivuze ko ba nyirabayazana bizashyira kera bagakurikiranwa.

Mushobora kumva ubuhamya bw’ababashije kubona cyangwa kuvugana na ziriya mpunzi: