Partager/Share/Sangiza
Minisitiri w’Ubuhinzi Géraldine Mukeshimana

Yanditswe na Emmanuel Senga

16/11/2017

Niba koko Leta yemera ko abasaga 80% b’abaturage b’Abanyarwanda batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi, ni kuki iseta ibirenge mbere yo kubugenera ingengo y’imari igaragara? Impamvu ni nyinshi, ariko turasuzuma nkeya muri zo, kuko umuntu ataziva inyuma zose. Muze gukurikira ikiganiro cya Radio Itahuka kuri iyi ngingo musanga ku mpera y’iyi nyandiko.

Iyo umuntu ashatse guhuza politiki y’u Rwanda na politiki y’ubuhinzi muri rusange, atangazwa no kubona uko ubuhinzi bwatereranywe.

Ingengo y’imari ya Leta inyura imbere y’Inteko ishinga amategeko mbere y’uko itorwa ngo ibe itegeko, ikunze kugibwaho impaka zitajya zirangira, abadepite cyangwa abasenateri barushanwa kuvuga ibitaritaweho ku gice cyagenewe ubuhinzi n’ubworozi. Nyamara izi mpaka ntizibuza iyi Nteko kwemeza no gutora ingengo y’imari igenerwa ubuhinzi, iri munsi cyane y’isabwa n’Umuryango mpuzamahanga (hejuru ya 10%). Mu Rwanda iba buri gihe iri iruhande rwa 5%.

Ntibyumvikana ko Leta ifite abategetsi bakomoka hafi ya bose ku babyeyi b’abaturage batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, bafunga amatwi n’amaso, bakirengagiza urwo rwego rw’ubukungu butunze benshi mu Rwanda. Hagomba kuba hari izindi mpamvu zirenze izivugwa n’abategetsi.

Reka dusuzume twihuta zimwe muri zo, kuko ibisobanuro bihagije mushobora kubikurikirana mu kiganiro musanga hasi y’uyu mwandiko.

Impamvu ya mbere iza ku isonga ni uko Guverinoma iyobora Leta ya Kagame nta na hamwe ihangayikishwa n’imibereho y’abaturage. Ibi bikaba ari na yo mpamvu ihora ihakana ko nta nzara iri mu Rwanda, ko ngo ahubwo abaturage batazi gukoresha ibyo basarura. Ibi rero bikaba biterwa n’amahitamo Guverinoma ya Kagame ifite yo kwigaragaza uko itari. Buri gihe iba ishaka kwerekana ko u Rwanda rutera imbere, ko FPR yahinduye u Rwanda, ibyo ikabyerekana isukura Kigali, ishaka kwerekana ko ari yo yonyine muri Afurika yateje imbere ikoranabuhanga, ko ari yo yonyine ifite inzu y’inama ihenze muri Afurika, ko ari yo yonyine ishobora kugura indege zihenze mu gihe gitoya, ko ari yo ifite abasirikari bo gutiza ibihugu bibashaka aho biri hose…, nyamara wakwitegereza ugasanga ibyo irata byose bihishe ubukene bukabije bw’abaturage, batanafite n’uburenganzira bwo kubugaragaza. Abakene muri Kigali bahora birukanwa, bakubitwa, bafungwa ndetse bamwe bicwa, kugira ngo bave mu mujyi abanyamahanga bawusura batababona. Abatuye mu giturage bo bahebeye urwaje.

Ku bategetsi bakunda abaturage babo, bakabaye bashaka impamvu abo baturage bakennye, bakazishakira ibisubizo, bamaze kubiganira n’abo bireba, ari bo baturage. Gusa si byo bikorwa. Guverinoma ya Kagame ikunze gukubita hejuru abaturage ibyo yo yita iterambere n’amavugurura, hanyuma ikaza gutangazwa n’uko bitagirira abaturage akamaro.

Hari ibyakagombye gukorwa kandi byoroshye, iyaba iyo Leta yitaga ku baturage bayo. Ku rwego rw’ubuhinzi, hari hakwiye inama hagati y’abashinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’ubuhinzi hamwe n’abaturage b’abahinzi, mbere yo kubaturaho ibyemezo biba byafatiwe mu Biro. Hari hakwiye kuboneka ikigo cyita ku bushakashatsi, intego yacyo ari ukugera ku mbuto z’indobanure zijyanye n’ubutaka bw’abaturage, maze zigakwirakwizwa mu baturage. Ku rwego rw’ubworozi, Leta yari ikwiye kwirinda gusimbuka ngo izane inka bita za kijyambere, kenshi ziza zigapfa, kubera ko zitamenyereye akarere gasa nk’u Rwanda; ahubwo hakitabwaho kugenda babangurira inka z’inyarwanda ku zindi zifite umukamo n’inyama bisumbya iz’u Rwanda. Ibi buri gihe bitanga amatungo ya kijyambere, kandi akaba amenyereye aho bayororera, kuko aba ari ho yavukiye.

 

Izi nka ntiziberanye n’umunyarwanda w’umukene, nyamara zahawe abatishoboye ba Rwamagana.

(Izi nka zatanzwe ku bufatanye n’umushinga MSAADA ukorera muri aka Karere. https://t.co/lKaBfggVNl)

Hari hakwiye abagoronome babyize neza, bagashyirwa mu giturage maze bakayobora abaturage mu mirimo ya buri munsi, ari na ko bagenda bungurana inama, kubera ko babana umunsi ku munsi. Leta nireke kugira abakozi b’abanenganenzi bashaka bose kwirunda i Kigali, kuko abaturage benshi ntibatuye Kigali.

Ku musozo Leta nishake imishinga myinshi ifitanye isano n’ubuhinzi, iyikwirakwize mu cyaro, ishyiremo amafaranga ahagije, maze igiturage gihinduke ibihaha by’iterambere. Niba bitabaye uku, inzara zizahora mu Rwanda, abaturage bazakomeza bange bucece ubutegetsi; na bwo buzakomeza kubacungisha imbunda n’ibiboko, ariko nta mutekano n’umunezero bizaba biri mu Rwanda, kuko igikomeye kigomba kubanziriza ibi byose, ni uguha umuturage umutekano w’umutima, ntahore yikanga imbunda, amapingu, udufuni Leta yahisemo kumuragiza.

Ibyavuzwe kuri iyi ngingo murabisanga muri iki kiganiro cyanyuze kuri Radio Itahuka, aho abatumirwa ba Serge Ndayizeye basesenguye ibivugwa n’abaminisitiri babiri ba Guverinoma ya Paul Kagame, igihe bari mu Nteko Ishinga Amategeko.