Partager/Share/Sangiza

07/03/2019, Clara Simbi

Mu ijoro ryo ku itariki ya 5 rishyira iry’uwa 6 Werurwe 2019, abasore batatu b’abanyarwanda bishwe barasiwe Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda. Abo basore bivugwa ko bari bafite hagati y’imyaka 20 na 26, bishwe bavuye kurangura imyenda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Barashwe bavuye muri icyo gihugu bamaze kwinjira mu Rwanda, bakaba bataranyuze kuri gasutamo, ahubwo, bo bari banyuze inzira y’ibusamu. Inzego z’ubutegetsi bw’u Rwanda zivuga ko barashwe bafite magendu y’imyenda bari baranguye aho muri Kongo.

Colonel Pascal Muhizi

Ikibazo buri wese ashobora kwibaza ni ukumenya impamvu ubutegetsi bwiyemeza kurasa no kwica bo buketseho magendu (ibicuruzwa) bavanye muri Kongo. Umuyobozi wa Brigade ya 301 ikorera mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, Colonel Pascal Muhizi yabwiye abaturage ba Rubavu ko ngo abanzi bajya batera igihugu, ngo baza baherekejwe n’abafite magendu. Hari uwakwibaza niba ibi bisobanura ko uketsweho magendi anyuze muri ako gace agomba kuraswa akicwa ? Hano turavuga « gukekwa » kuko mu by’ukuri nta n’urubanza cyangwa iperereza byakozwe ngo bimenyekane neza ibyo abo basore bakekwagabo icyaha giteganywa n’amategeko ngo bisobanurwe binemezwe n’urwego rubifitiye ububasha.

Hagati aho, n’iyo haza kubaho iperereza cyangwa kugezwa imbere y’urukiko, noneho koko abo basore batatu bagahamwa n’icyaha, ese bwo bagombaga kuraswa? Bagombaga kwicwa? Kugeza ubu, ni inkuru izwi n’igihugu cyose kugeza ku nzego nkuru z’ubutegetsi kuko ni inkuru yanyuze ku maradiyo n’ibinyamakuru bikorera mu Rwanda birimo n’ibya hafi y’ubutegetsi. Nyamara nta mutegetsi n’umwe wigeze avuga ko niba koko abo basore bari mu cyaha, ariko ko batari bakwiye kwicwa, kuko ntibari bafite intwaro, nta nubwo bigeze barwanya abashinzwe umutekano. Bishwe barashwe, hagatangwa gusa igisobanuro cy’uko bari bafite magendu kandi ngo banyuze ahajya hanyura abatera u Rwanda. Ibyo birahagije ngo urase, wice umuntu udafite intwaro, umuntu utakurwanyije? Twibutse ko n’igihano cy’urupfu kitakibaho mu mategeko y’u Rwanda.

Ntabwo ari ubwa mbere, si n’ubwa kabiri abanyarwanda baraswa bakicwa bataburanye kandi byashobokaga ko bagezwa imbere y’inkiko bitagoranye, kuko hari n’abaraswaga barimo amapingu, bivuga ko batacika, ndetse ko badafite ubushobozi bwo kugira uwo barwanya. Umuntu yatanga urugero rw’abantu babiri mu karere ka Huye bazira ubujura.  Abarashwe ngo baba barimo basenya amatiyo y’amazi muri ako gace. Ababibonye baravuga ko abo barashwe n’igipolisi cyababanje kubafata kibambika amapingu kibamanura mu gishanga cy’umusozi wa Huye nyuma cyongera kubazamura uwo musozi, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri bumva amasasu aravuze, basanga babarashe barapfa.

Alfred Nsengimana

Ingero ni nyinshi, ariko umuntu yafata nk’izindi eshatu zo kurasa abantu ku manywa y’ihangu kandi bigaragara ko bashoboraga gukurikiranwa ku bo bakekwaho batishwe. Ku itariki ya 16 Gicurasi 2014, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze Alfred Nsengimana, yarashwe ari mu mapingu bavuga ko ngo yashatse gutoroka. Abantu ntibiyumvisha uko umuntu yaba ari kumwe n’abashinzwe umutekano akabasha kwiruka ngo abasige ari mu mapingu.

Dr Emmanuel Gasakure

Ku itariki ya 25 Gashyantare 2015, Dr Emmanuel Gasakure wari ufungiye kuri Station ya Polisi i Remera yishwe arashwe, Polisi ivuga ko ngo yashatse kwaka umupolisi imbunda. Abantu ntibiyumvisha na gato ko Dr Gasakure wahoze avura Perezida Kagame Paul yakora ibintu nk’ibyo.

Me Toy Nzamwita

Mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira uwa 30/12/2016, hafi ya Kigali Convention Center Polisi yarashe Maître Toy Nzamwita, igasobanura ko ngo yari agiye kunyura ahatemewe, ariko abantu bakaba bibaza impamvu hatarashwe amapine, bityo akaba yafatwa batamwishe.

Assinapol Rwigara

Ntawakomoza ku byo kwica abanyarwanda mu bihe bya vuba adakomoje ku iyicwa rya Rwigara Assinapol. Umuryango we wivugira ko wahamagawe na Polisi ivuga ko ngo yakoze impanuka, ariko bagezeyo bamubona atarashiramo umwuka, polisi ibibonye ityo ngo ihita imwirukankana kandi bo bari bahamagaje ambulance, nyuma umuyango we ukavuga ko baje gusanga bamusonze bamujombaguye ibyuma kugeza bamwishe, bivuga ko mbere abamwishe bari bibwiye ko yapfuye nyamara yari atatarashiramo umwuka kugeza umuryango we umubonye. Bikanavuga ko icyiswe impanuka ryari ikinamico.

Dusoreze ku rugero rw’icyegeranyo cyatanzwe n’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu « Human Rights Watch » usobanura ko hagati ya Mata 2016 na Werurwe 2017, abitwa ko bashinzwe umutekano mu Rwanda bishe abantu 37 bazira ubujura. Ibi na byo, bigora abantu kubyumva mu gihugu kivuga ko cyavanyeho igihano cyo gupfa.