Partager/Share/Sangiza

06/08/2019, Ubwanditsi

Muri iyi minsi hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, cyazamuwe by’umwihariko n’umuyobozi wa Muvoma y’Agakiza ka Rubanda, Itabaza (Mouvement pour le Salut du Peuple),  Diane Rwigara wandikiye Perezida Paul Kagame amubwira ko ko bikomeje gutera impungenge kubona abacitse ku icumu rya jenoside bakomeza kwicwa ndetse agatanga n’ingero zigaragarira mu rutonde. Hari n’abandi bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bakomeje kugaragaza ko ibyavuzwe na Diane Rwigara na bo babibona kimwe na we. Uretse n’abo kandi, Sylvestre Nsengiyumva agaragaza ko hari n’abandi bavuguruza ibyagizwe amahame n’abategetsi b’iki gihe, ku buryo biri kubagamburuza hafi no kuba imwe mu ntandaro yo kubakoma imbere ku myanya y’ubutegetsi bamazeho imyaka irenga 25.

Iki ni ikiganiro Sylvestre Nsengiyumva yagiranye na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi: