Partager/Share/Sangiza

23/05/2018, Marc Sano G.

Mu gihe cy’imyaka itatu ubutegetsi bwa Kagame buzatanga inkunga kuri Arsenal

Inkuru yabaye kimomo! Bwa mbere, abantu bakimara kubona inkuru icicikana ko ubutegetsi bwa Paul Kagame bwafashe gahunda yo gutera inkunga ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, hari ababanje kubishidikanyaho kuko u Rwanda ruri mu bihugu bikennye cyane ku buryo ntawatekerezaga ko abategetsi bakwishora mu gutera inkunga ikipe y’igihugu kiri mu bya mbere bikize ku isi. Nubwo utera inkunga mu buryo bita « sponsor » ashobora na we kubigiramo indi nyungu, ariko ntibibuza ko inkunga nk’iyo isaba ahanini kwikora mu mufuka no gutanga akayabo. Igikorwa cyo gutanga « sponsor » nk’iyi gikorwa n’umuntu uba atagira icyo ahungabanaho mu bukungu, mu gihe ayo ashoye atabyaye inyungu z’amafaranga amugarukira. None se abategetsi b’u Rwanda barumva, ikigega cy’igihugu gifite amafaranga yo kujugunyira inyoni, mu rwego rwo kwishimisha? Ese ni igikorwa abanyarwanda bakwiye gushimira abategetsi babo, cyangwa ni igikorwa bakwiye gufata nko kwaya, kwisumbukuruza, kwirukira ibirenze amikoro y’igihugu, hirengagijwe ibyihutirwa mu bintu nkenerwa ku benegihugu?

Ubusanzwe bimenyerewe ko inkunga ku makipe nk’ariya y’ibihangange, itangwa n’ibigo by’ubucuruzi cyangwa abanyemari bagashize. Icyo abo baherwe babikorera ni ukwamamaza ibikorwa byabo. Ese n’abategetsi b’u Rwanda baba ari cyo bagamije. Uko bigaragara, ni yo ntego, cyane cyane ko banakoze iyi gahunda babinyujije mu kigo gifite inshingano y’ubukerarugendo. Iyi ni yo mpamvu hari uwagira ati: « sponsor » kuri Arsenal yamamaza u Rwanda ngo rumenyekane, ko ishobora kongera umubare w’abasura u Rwanda cyangwa n’abarushoramo ibikorwa, (ku myenda y’abakinnyi bazandika ku rutugu ‘Visit Rwanda’, byumvikanisha ko abantu batumiwe gusura u Rwanda).

Paul Kagame ari kumwe na Tony Adams (wigeze kuba kapiteni wa Arsenal) wari waje i Kigali amuzaniye impano z’abayobozi Arsenal, 03/05/2014

Ibi, birashoboka rwose, ariko iyi nzira yo kwamamaza iby’iwacu (niba koko ari byo Kagame agamije) hari abibaza niba idatanga isura yo kwisumbukuruza. Hari abibaza niba iriya nzira ijyanye n’igihugu nk’u Rwanda, aho abaturage batagira amazi meza yo kunywa, bamwe mu baturage barya rimwe ku munsi cyangwa ntibanabibone. Hari abibaza niba iyo « sponsor » y’imyaka itatu izahabwa ikipe ya Arsenal, niba itakoreshwa muri gahunda zihutirwa kandi z’ibanze ku baturage muri iki gihe.

Hari ikihe cyizere ko iriya gahunda yo gutanga « sponsor » kuri Arsenal izaviramo abanyarwanda umusaruro ku mibereho y’ibanze. Ese ubundi inyungu ku baturage ni yo ishyizwe imbere mu gutanga iyi « sponsor »? Birazwi ko Paul Kagame ari umufana ukomeye wa Arsenal. None se hari ugushidikanya ko gutoranywa ku iyi kipe kuri iyi nkunga y’u Rwanda bishingiye kuri ubwo bufana bwe. Icyo ubwacyo si ikintu kigaragaza ko ahanini, gahunda yagenwe na Paul Kagame agamije kuzamura iyi kipe yikundira, no kwigaragaza ubwe! Iyi ni na yo mpamvu idashidikanywaho ko, nta gihamya ko kayabo katagendeye gusa ku kujya ku rutonde rw’abaterankunga, batagira icyo bungukiramo kindi uretse, ibyo kuvuga ngo « mwambonye » cyangwa kwishimisha k’umufana w’iyi kipe, ari we Kagame. Ibi bintu birimo ubushishozi koko? Uyu mukuru w’igihugu, ntawumubujije gufana Arsenal, ariko niba ashaka kuyitere inkunga, nabikore ku giti cye, dore ko afite n’amafaranga atagira ingano! Uretse ko akwiye no kuzasobanura aho yayavanye handi hatari mu kunyereza cyangwa gusahura, umutungo w’u Rwanda ndetse n’uwa Kongo. Niba ashaka gutanga « sposnsor » kuri Arsanal cyangwa abandi banyamahanga, nakoreshe amafaranga ye, yoye gusesagura duke tw’u Rwanda. Ikibazo ni n’uko ashobora kuba yitiranya umutungo w’igihugu n’umutungo we!

Ntwabwo byumvikana, ko igihugu gitunzwe hafi kimwe cya kabiri n’imfashanyo itangwa n’ibihugu bikize, cyahindukira ngo kiratanga inkunga ku ikipe yo mu kindi gihugu. Ingengo y’imari y’u Rwanda ntiruta cyane ingengo y’imari y’Arsenal ku mwaka. Urebye usanga Ingengo y’imari y’u Rwanda ni nk’inshuro enye gusa y’ingengo ya Arsenal. Arsenal ifite ingengo y’mari isaga miliyoni 500 z’amadorali z’amanyamerika, mu gihe ingengo y’imari y’u Rwanda ingana na miliyari 2 gusa z’amadorali y’amanyamerika. Ibi birerekana ko ari ukwigerezaho no kudashyira mu gaciro, gufata gahunda yo gutera inkunga uwo muri mu kigero kidatandukanye cyane. Mu yandi magambo, icyo mu kinyarwanda bita « kutamenya uko ureshya », kutamenya ubushobozi bw’igihugu, no kutamenya ibyihutirwa cyangwa ibifite akamaro kurusha ibindi mu byo umuntu agomba gukora.