Partager/Share/Sangiza

29/05/2018, Clara Simbi

Hari hashize iminsi 60, ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bubwiye abategetsi b’u Rwanda ko nibakomeza gukumira caguwa, bazafatirwa ibihano, birimo kuvanwa mu masezerano ya « Agoa ». Amasezerano yiswe aya AGOA (African Growth Opportunities Act, Loi sur la croissance et les opportunités de développement) agamije koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika na leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abategetsi b’u Rwanda bavuga ko batakifuza caguwa mu gihugu cyabo ngo kuko bashaka guteza imbere inganda zo mu Rwanda. Hagati aho bafite uruganda rumwe gusa rwitwa UTEXRWA. Hashize imyaka irenga 30 nta ruganda rundi rugaragara rwubatswe mu Rwanda. Izi nganda bashaka guteza imbere ni izihe? Cyangwa ikigamijwe ni uguhagarika caguwa kugira ngo abo bategetsi bakomeye bazubake jugujugu bikungahaze kuko buri munyarwanda nta yandi mahitamo azaba agifite uretse kubagurira.

Radiyo Ijwi ry’Amerika iravuga ko u Rwanda rwemeye kwirengera ibihano Donald Trump yarubwiye. Nyamara uretse n’ibyo bihano byo kuvanwa muri AGOA, Trump ntajya akina, ashobora no kububikaho urushyo kubera umujinya asanzwe agaragaza. Hagati aho, abacuruzaga caguwa, n’abaguzi bayo, bararira ayo kwarika, ariko obyo ntacyo bibwiye, abo bategetsi b’abaherwe mu Rwanda. Inkuru ya VOA, yakorewe « montage » yongerwamo amashusho na ugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi, mushobora kuyikurikira munsi hano: