Partager/Share/Sangiza

17/10/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Jenerali James Kabarebe, Minisitiri w’ingabo mu Rwanda

Byari biteganyijwe ko mu kwezi k’Ukuboza Jenerali Kabarebe azitaba « convocation » mu butabera bw’Ubufaransa. U Rwanda rumaze kubitera utwatsi. Ubutegetsi bw’u Rwanda bumaze gutangariza ikinyamakuru « Jeune Afrique » ko Minisitiri w’ingabo Jenerali James Kabarebe atazitaba ubutabera bw’igihugu cy’Ubufaransa bwari bwamwandikiye bumusaba kubwitaba ku kwezi kwa cumi n’abiri uyu mwaka, akaba yagombaga no kuzahuzwa n’umwe mu basirikare bahoze muri RDF (Rwanda defense Force) akaba yemeza ko yari mu bapakiye ibisasu byakoreshejwe mu kurasa indege yarimo Perezida Yuvenali Habyalimana n’abo bari kumwe ku itariki ya 6 Mata 1994. Uwo musirikare wavuye mu gisirikare cy’u Rwanda mu myaka icumi ishize, nk’uko byemezwa na jeune afrique ngo muri iki gihe ari mu ishyaka ryitwa Rwandan Protocol for a Rwandan Kingdom (RPRK), ni ishyaka riharanira igeragezwa ry’ubwami bugendera ku Itegekonshinga, iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikigihe, kenshi bakunze kuryita Ihuriro ry’inyabutatu.

Jeune afrique yemeza ko uwo musirikare utuye mu gihugu cy’Ubwongereza ngo ashinja igisirikare cyari kiyobowe na Jenerali Kagame ari cyo cyahanuye iriya ndege. Icyo ubutabera bushaka mu guhuza uwo mutangabuhamya na Jenerali Kabarebe, ni ukureba niba yabasha gukora ivuguruza ku byemezwa n’uwo mugabo, mu gihe kandi hasanzwe n’ubundi buhamya nk’uko bwatanzwe n’abahoze muri FPR. Jeune afrique, ikinyamakuru cyandikirwa mu Bufaransa ariko kikibanda kuri Afurika, iremeza ko ibi bintu bigiye gusubiza irudubi umwuka utari usanzwe ari mwiza gahagati y’u Rwanda n’u Bufaransa. Iki kinyamakuru kiremeza ko mbere y’uko uku kwezi kurangira, ngo ubutegetsi bw’u Rwanda buzaba bwatangaje ku mugaragaro icyo ruvuga kuri ririya hamagazwa rya Jenerali Kabarebe mu butabera bw’u Bufaransa, hagati aho iki kinyamakuru kikavuga ko ubutegetsi bwa Kigali bufata iriya gahunda y’iperereza nk’igikorwa cyo gushaka guhungabanya u Rwanda n’umukuru warwo. Jeune Afrique yemeza ko uriya mutangabuhamya amaze kumvwa inshuro ebyiri muri uyu mwaka akaba yari imbere y’umujuje w’impuguke mu bikorwa by’iterabwoba Jean Marc Herbaut.

Kugeza ubu, abahoze muri FPR bamaze gutanga ubuhamya, barimo abari abasirikare cyangwa abari hafi y’inzego zifata ibyemezo. Hari nka Major Jean Marie Micombero, wari muri za ngabo za FPR zari muri CND muri Mata 1994. Nk’uko tubisoma mu kinyamakuru « Marianne » cyo mu Bufaransa cyo ku itariki ya 31 Werurwe 2013, Major Micombero asobanura ko iraswa ry’iriya ndege ryakozwe n’abasirikare ba FPR bivuye ku itegeko ry’uwari ukuriye igisirikare ari we Paul Kagame. Yemeza ko azi neza uko igikorwa cyateguwe, ndetse akaba yarabitangiye ubuhamya imbere y’inzego zibishinzwe mu Bufaransa. Hari Dr. Théogène Rudasingwa wabaye umunyamabanga mukuru wa FPR, akaba yaranabaye umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Kagame, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, watanze ubuhamya mu w’2011 yemeza ko P.Kagame ari we wategetse iraswa ry’iriya ndege. Undi uri mu bashinja P.Kagame ko ari we watanze amabwiriza yo kurasa indege ni uwahoze ari mu bamurindaga, akaba ari Lt Aloys Ruyenzi, wari ku Mulindi wa Byumba ahabereye inama yo kunoza icyo gikorwa cy’iterabwoba.
Mu bandi batangabuhamya, bashinja P.Kagame kuba nyirabayazana w’iraswa ry’indege, bakaba baranabinyujije mu nyandiko zasohotse hanze, harimo Jean Pierre Mugabe wakoze muri DMI, akaba yarasohoye inyandiko nyinshi abyemeza, aherutse no gusohora igitabo cyitwa US MADE; hari  kandi na Lt Abdoul Ruzibiza wananditse igitabo cyibishimangira (Rwanda: Histoire secrète, mu w’2004). Lt Ruzibiza yanatanze ubwo buhamya kandi arahirira kuvugisha ukuri imbere y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda(TPIR). Déo Mushayidi na Charles Onana mu gitabo banditse « Les secrets du génocide rwandais » mu w’2002. Ahanini, urebye abenshi mu bashinja P.Kagame kuba ari we wari ku isonga ry’abakoze ririya bara, ni abo bari kumwe mu gisirikare cya FPR. Bamwe bari inkoramutima ze ku buryo bari bazi amabanga. Uretse abanyarwanda n’abarundi bari muri iriya ndege, hari hanarimo abafaransa; abapilote 2 n’umukanishi (technicien). Imiryango yabo yahise isaba ko hakorwa iperereza kugira ngo ubutabera bugaragaze uko ibintu byagenze.
Kuva mu w’1998 kugeza mu w’2006, umucamanza w’impuguke mu bikorwa by’iterabwoba, Jean-Louis Bruguière yakoze iperereza, maze aho arisoreje asohora impapuro zo guta muri yombi abantu 9 bakoranye na P.Kagame uwo mugambi wo guhanura indege. Ibi byatumye umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uzamo igitotsi kugeza n’ubu kuko izo mpapuro zigifite agaciro. Mu w’2007, Jean Louis Bruguière yasimbuwe na Marc Trévidic wafatanyije na Nathalie Poux mu gukomeza iyo dossier, aba bagiye no mu Rwanda, hanavuka ikindi gitekerezo ko uwarashe yaba yari mu kigo cya gisirikare cy’i Kanombe, ariko Trévidic yarinze asimburwa atagejeje raporo y’iperereza rye ku ndunduro.Ibyakozwe n’inzego z’ubutabera mu Bufaransa kuva mu w’1998 ni uruhererekane n’ubwuzuzanye mu iperereza, benshi bemeza ko riri kugana ku ndunduro. Muri iki gihe, dosiye iri mu maboko ya Jean Marc Herbaut afatanyije na Nathalie Poux.
https://www.youtube.com/watch?v=YEzZpNKSEJg