Partager/Share/Sangiza

08/11/2020, Ubwanditsi

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi, Paul Rusesabagina akanaba Perezida w’ishyaka PDR Ihumure (Parti Démocratique au Rwanda) amaze amezi asaga atatu afungiye mu Rwanda kuko RIB (Rwanda Investigation Bureau) Ikigo cy’u Rwanda cy’ubugenzacyaha cyamwerekanye bwa mbere tariki ya 31 Kanama 2020. Umuryango we uvuga ko yafashwe binyuranyije n’amategeko ngo kuko aho yafatiwe i Dubai nta nzego z’ubutegetsi zahawe impapuro zimufata ngo byigweho n’inzego z’ubutabera. Kuri wo, icyo ni igikorwa cy’ishimutwa kandi ishimutwa ubwaryo ni icyaha cyakorewe Paul Rusesabagina.

Kuwa gatanu tariki ya 06 Kanama 2020, Paul Rusesabagina wari umaze iminsi aburanirwa n’abo yahawe atabihitiyemo (ari bo Me Emeline Nyembo na Me David Rugaza), yavuze ko agiye kwitoranyiriza ubwe abavoka bo kumwunganira. Hagti aho umuryango we uvuga ko ifite n’impungenge zikomeye ku buzima bwe, ngo kuko ubutegetsi butemera ko imiti umuryango woherereza Rusesabagina imugeraho. Ibi byatangajwe na Carine Kanimba umukobwa wa Rusesabagina ubwo yaganiraga na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi. Paul Rusesabagina ni na we Perezida w’impuzamashyaka MRCD (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique).