Partager/Share/Sangiza

06/07/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Benshi bamenyereye Faustin Kabanza mu nyandiko n’inkuru kenshi yandika ku Rwanda, ku banyarwanda cyangwa se ku buzima bw’abantu muri rusange. Ni umwanditsi ubikora kuva hamabera aha, haba mu kinyarwanda cyangwa se mu ndimi z’amahanga kuko inyandiko ze ntizigarukira gusa ku rwego rwigihugu ahubwo hari n’izo yandika mu rwego mpuzamahanga.

Faustin Kabanza amaze gusohora igitabo yise « Ubwenge burarahurwa ». Mu kiganiro twagiranye tariki ya 05 Nyakanga 2019, yadusobanuriye muri make ibigikubiyemo n’impamvu yatumye acyandika: