Partager/Share/Sangiza

01/03/2018, Ubwanditsi

Hagati y’itariki ya 20 n’iya 22 Gashyantare 2018, impunzi z’abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba mu Rwanda, zakoze imyigaragambyo zisaba ko ikibazo cy’imibereho mibi zirimo kibonerwa umuti. Zaje kuhagirira akaga kuko polisi n’igisirikare cya P.Kagame babigabyemo barabarasa, bamwe bahasiga ubuzima, abandi barakomereka, ndetse hari n’ababuriwe irengero kugeza ubu. Imibare y’abishwe, abakomeretse n’ababuriwe irengero ntizwi kugeza ubu.

Mu kiganiro musanga munsi hano, Laurent Munyandilikirwa, umuhuzabikorwa wa ODHR (L’Observatoire des droits de l’homme au Rwanda) na Théobald Rutihunza Perezida wa RIPRODHOR (Réseau International pour la promotion et la défense des droits de l’Homme au Rwanda, baragaruka ku kibazo cy’impunzi mu karere k’ibiyaga bigari, by’umwihariko mu Rwanda, aho banagaruka ku kibazo cy’ubwicanyi bwakorewe impunzi z’abanyekongo, bakaba basanga Komite mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare (CICR), ukwiye kuba ari wo wakora iperereza kugira ngo ukuri kumenyekane neza kuri ririya hohoterwa.

Ikiganiro bagiranye na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi: