Partager/Share/Sangiza

16/04/2018, Ubwanditsi,

Edouard Sebushumba wayoboraga Giti muri 94

Muri iyi minsi, abanyarwanda baribuka, bakazirikana kandi bakunamira inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe abatutsi. Abanyarwanda bashyira mu gaciro no mu kuri, ntibirengagiza ko no mu yandi moko hari inzirakarengane zishwemo. Urugero rwa hafi ni urwo muri Giti. Abaturage baho bafatanyije na Edouard Sebushumba wari Burugumesitiri w’iyo komini, birinze ubugizi bwa nabi, birinda ubwicanyi bwakorwaga ahandi mu gihugu. Muri Giti, ni hamwe muri hakeya mu Rwanda, hatigeze hicwa umututsi muri biriya bihe. Nyamara, nk’uko byemeza n’abaturage bo muri iyi komini ya Giti, abasirikare ba FPR bahageze mu kwa kane hagati, bishe abatungwaga agatoki, benshi muri bo akaba bari abahutu nk’uko abatangabuhamya babisobanura.

Muri iyi minsi, aha muri Giti hongeye kuganirwaho. Abanyagiti bavuga ko bababajwe no kumva Major Théogène Rutayomba atemera ko ahanini kurokoka kw’abatutsi muri Giti biva ku myitwarire myiza y’abaturage baho. Uyu musirikare wahoze mu ngabo za FPR, we yemeza ko abarokotse babikesha kuba abasirikare b’Inkotanyi barahise bahasesekara. Ibi murabisanga mu kiganiro yagiranye na mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi, nyuma wanaganiriye na Faustin Kabanza ukomoka muri Giti, ndetse n’isesengura rya Emmanuel Senga, mugenzi wacu muri LECPINFO: