Ubwinshi bw’amafaranga ahabwa uwatsindiye igihembo Mo Ibrahim, bwavana ku izima abanyagitugu bo muri Afurika?
30/04/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Utsindiye igihembo cyitwa Mo Ibrahim ahabwa miliyoni 5 kandi akongererwaho ibihumbi 200 buri mwaka mu gihe cy’ubuzima bwe bwose. Ushyize mu manyarwanda ni ukuvuga ko, utsindiye kiriya gihembo bahita bamuha, amafaranga ahwanye n’amanyarwanda miliyari 4 n’igice, kandi akagenerwa buri mwaka miliyoni 172 n’ibihumbi 400 kugeza igihe azapfira. Izina ry’iki gihembo rikomoka k’uwagishyizeho, yitwa Mohamed « Mo » Ibrahim. Uyu muherwe yashyizeho iki gihembo mu mwaka w’2007, kikaba gihabwa umukuru w’igihugu wagaragaweho imiyoborer myiza no kuba intangarugero muri demokarasi muri Afurika
Ellen Johnson Sirleaf waraye agihawe, yayoboye Liberiya kuva muri Mutarama 2006 kugeza muri Mutarama 2018. Yabaye Perezida, igihugu cye kivuye mu ntambara n’umwiryane ukomeye mu baturage, ariko abafasha mu gusubirana ubumwe n’ubwiyunge.Mu gihe cy’imyka 12 yamaze ku butegetsi, yahaniye guha ingufu inzego z’ubutegetsi. Ibi bitandukanye na bya bindi by’abanyagitugu usanga bakomeye kurusha inzego z’ubutegetsi. Ngizo impamvu zitumye abona iryo shimwe.

Nyuma yo guhabwa icyo gihembo gikubiyemo akayabo k’amafaranga, Ellen Johnson Sirleaf atangaza ko uwo mutungo uzanawukoresha mu bukorwa byo guteza imbere umwari n’umutegarugori. Iki gihembo cyakabaye gitanga isomo ku bategetsi bo mu bihugu by’Afurika bose, cyane cyane abarangwa n’ubutegetsi bw’igitugu, n’ubutoteza cyangwa bugahohotera abatavugarumwe nabwo. Cyakora, nk’uko tugiye kubibona hari bamwe mu bategetsi badashobora guterwa akanyabugabo ko guhinduka biturutse kuri iki gihembo. Abo rero nta wundi wabahindura uretse abanegihugu ubwabo, bakwiyemeza kubibutsa ko ubutegetsi ari ubw’abaturage, butangwa na bo, kandi akaba ari bo bugomba gukorera. Ariya mafaranga ni menshi rwose, kandi iyahabwaho igihembo abayakwiye. Ariko se azashyigura bangahe?
Aka kayabo gashobora kuvana ku izima abanyagitugu?
kugeza muru Mutarama Kiriya gihembo ubwacyo gifite agaciro kanini. Mohamed « Mo » Ibrahim wagishyizeho yakoze igikorwa cyiza cyane, kuko ni uburyo bwo guha akanyabugabo, abakuru b’ibihugu byo muri Afurika ngo birinde kwizirika ku butegetsi, bihatire gushyira imbere demokarasi, imibereho myiza y’abaturage, kandi bimakaze umuco mwiza wo kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ejo bundi mu nama ku miyoborere myiza yabereye i Kigali kuva kuwa 27 kugeza kuwa 29 Mata 2018, uwashyikirijwe igihembo Mo Ibrahim cy’umwaka w’2017, ni umunyaliberya, Ellen Johnson Sirleaf. Hashize imyaka 11 kiriya gihembo gishyizweho. Nyamara hari imyaka yagiye ihita hakabura umukandida wujuje ziriya ndangagaciro zigenderwaho mu kugitanga. Uwaherukaga kugihabwa ni umunyanamibiya Hifikepunye Pohamba mu w’2014. Ni ukuvuga ko hari hashize imyaka itatu cyarabuze undi ugikwiye! Uyu yari yabanjirijwe n’umunya « Cap Vert » Pedro De Verona Rodrigues Perez mu w’2011. Bivuga ko na none hari habuze undi ugikwiye mu w’2012 n’2013! Mbere y’aho cyari cyahawe umunyabotswana Festus Gontebanye Mogae mu w’2008. Ibi na none birerekana ko, hari habuze uwagihabwa mu w’2009, no mu w’2010! Uwari wabimburiye abandi mu gutsindira iki gikombe ni umunyamozambike Joaquim Chissano mu w’2007, muri uwo mwaka kandi na Nelson Mandela wo muri Afurika y’Epfo yagihawe nk’ikimenyetso cy’icyubahiro.
Igihembo kitiriwe Mo Ibrahim, ni igihembo cyateganyijwe gutangwa buri mwaka muri Afurika. Nyamara mu myaka 11 ishize kigiyeho, imyaka 5 yonyine, ni yo yabonetsemo abagikwiye, na ho imyaka 6 yahise hatabonetse ugikwiye. Ibi ni ikimenyetso ko kuri uyu mugabane w’Afurika hakiri ikibazo gikomeye cy’imiyoborere itanoze niba hashakishwa uwo guha kiriya gihembo akabura. Ibihugu byinshi kuri uyu mugabane biracyayobowe n’abanyagitugu, batubahiriza demokarasi, batita ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu, basahura igice kinini cy’umutungu w’ibihugu byabo, ku buryo muri bo, kiriya gihembo ntacyo kibabwiye nubwo gifite agaciro kanini cyane. Imwe mu ntego z’igihembo Mo Ibrahim, ni ukwirinda kwizirika ku butegetsi. Nyamara, muri Afurika hari abakomeje kugaragaza inyota yo kubugundira no kutarekura vuba.

Laisser un commentaire
Vous devez être connecté·e pour rédiger un commentaire.