Partager/Share/Sangiza

11/01/2018, Ubwanditsi

Muri iki gihe Uganda ni kimwe mu bihugu bicumbikiye imunzi z’abanyarwanda nyinshi. Nubwo imibare itangwa n’inzego zunyuranye idahuye, ariko zose zemeza ko abanyarwanda bakomeje guhunga ku bwinshi. I Bugande, Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ivuga abakabakaba 18.000 nyamara amakuru dukesha umwe mu bazi neza imibare y’Umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (OIM) yemeza ko aho i  Bugande hari impunzi z’abanyarwanda zisaga 113.000 mu Bugande (mu kiganiro ku munota wa 49′) .

Abategetsi ba Uganda baremeza ko n’uyu munsi hakiri impamvu zifatika zituma abanyarwanda bahunga. Mushobora kubyumva mu kiganiro kiri munsi hano, uko umwe mu bategetsi b’icyo gihugu abisobanurira umunyamakuru wa BBC. Twabibutsa ko muri iki gihe, impunzi z’abanyarwanda hirya no hino ku isi zirenga 400.000 nk’uko mu nkuru yo ku itariki ya 01/01/2018, mugenzi wacu Jean-Claude Mulindahabi yerekanye aho iyo mibare ikomoka.

Inkuru irambuye mu majwi, uko yatangajwe na BBC: