Partager/Share/Sangiza

24/09/2019, Jean-Claude Mulindahabi

Dr Nkiko Nsengimana

Si ibintu byoroshye muri iki gihe, gukora politiki mu Rwanda ku batavuga rumwe n’abari ku butegetsi. Umubare w’ababurirwa irengero, abicwa, ukomeje kwiyongera, nyamara imiryango yabo ntigaragarizwe ibintu bifatika byakabaye bishyirwa ahabona n’inzego zibishinzwe kuri ibyo bikorwa by’ihohoterwa. Hari abanyapolitiki biyemeje gukorera imbere mu gihugu bahatana mu bitekerezo ndetse batirengagije izo ngaruka zitoroshye bashobora guhura na zo. Hari n’abanyapolitiki bavuga ko kwinjira mu gihugu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame, kandi ukabigaragaza, ko ari ukwigerezaho, ibyo bigatuma bakomeza gukorera politiki hanze.

Mu kiganiro musanga munsi hano, twagiranye na Dr Nkiko Nsengimana (umwe mu bayobozi b’ishyaka « Ishakwe Rwanda Freedom Movement », ushinzwe ingamba n’Itegekonshinga) turamubaza aho abona abari ku butegetsi bari kuganisha u Rwanda, ndetse n’uko abona abatavuga rumwe na bo bari guhatana na bo.

Muri icyo kiganiro, turabaza n’umutumirwa inzira abona ikwiye gukoreshwa mu ruhando arimo na bagenzi be bifuza kugera ku mpinduka y’ubutegetsi.

Dr Nkiko Nsengimana ni umwe mu banyapolitiki basobanura ko inzira y’intambara idakwiye kuba amahitamo ya mbere ngo kuko idashobora kugeza ku benegihugu bose amahoro arambye. Ku bw’ibyo, asobanura ko ari mu bashyize imbere inzira y’amahoro. Turamubaza rero uko iyo nzira y’amahoro bazayicamo bahatana n’ubutegetsi bwa Paul Kagame bashaka gusimbura.

Ikiganiro na Dr Nkiko Nsengimana