Partager/Share/Sangiza

27/08/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Mu kiganiro musanga munsi hano, turaganira n’abatumirwa (Jean-Claude Nkubito, Serge Ndayizeye, Marc Matabaro na Didas Gasana) ku bintu bitatu bikurikira:

1.Muri iki gihe, iterambere ryazanye imbugankoranyambaga, ku buryo gutangaza inkuru cyangwa kuzisakaza binakorwa n’uwo ari we wese. None rero, muri urwo ruhando abanyamakuru b’umwuga bakorera bate muri icyo kivunge, ngo rubanda ibone koko amakuru nyayo n’ibindi by’ibanze iteze ku itangazamakuru ry’umwuga?

2.U Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe. Abanyarwanda baratatanye, imitima yarahabye, hari abiyemeje kurwanya ubutegetsi mu bikorwa bya politiki binyuze mu byo bageza kuri rubanda mu nyandiko cyangwa mu mvugo. Ariko, hari n’abiyemeje urugamba rw’intambara kandi harimo n’ababitangaje ku mugaragaro. Iyo bimeze gutyo hari n’abakora amayeri yo kongeraho n’urugamba rw’impuha. Mu bihe nk’ibyo ntibyoroha gutandukanya inkuru nyazo n’izivanzemo ibihimbano cyangwa amakabyankuru. Rubanda ihora iteze amaso itangazamakuru ry’umwuga.

Iryo tangazamakuru ryabigenza gute ngo rubanda ibone amakuru y’impamo ndetse no kongeraho kujijura ari byo bitanga icyerekezo kiboneye?

3.Mu gihe haba hariho akarengane, gukinyizwa, guhezwa, n’ibindi bikorwa by’umwijima, bifitiwe ibimenyetso, ese itangazamakuru nyaryo, ry’umwuga ryagira ruhare ruhe mu mpinduka nziza ku benegihugu bose?

Ibisubizo turabihabwa n’abatumirwa :