Partager/Share/Sangiza

08/01/2018, Ubwanditsi

Mu kiganiro (munsanga munsi hano), Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Jenerali James Kabarebe yatanze tariki ya 18 Ugushyingo 2017 i Downtown Edmonton muri Kanada, yavuze ku Mateka y’u Rwanda rwa cyami, ku gihe cy’ubukoloni, ku gihe cya Repubulika, igihe cy’intambara na jenoside ndetse na nyuma y’aho. Umukurikiye ushobora kwibaza niba ayo Mateka ayavuga neza uko ari, cyangwa niba atayavuga uko yishakiye bitewe n’impamvu za politiki cyangwa bitewe no kutayamenya neza.

Ubundi Amateka ni ibyabayeho. Si inkuru ashobora kuvuga ukabya, uhindura cyangwa ugoreka ku mpamvu runaka. Ingero: nk’uko muza kumwumva, hari hari aho asobanura ko kuba ubucakara bwagwirirye ibihugu bindi by’Afurika butarageze ku banyarwanda, ngo ni uko umwami w’u Rwanda yaburinze abanyarwanda. Ubucakara avuga, ni bya bikorwa byo kugura no kugurisha abanyafurika byabaye mu kinyejana cya 16. Abo byanyafurika bajyanywe gukora imirimo y’ingufu mu nyungu z’abanyaburayi, bajyanwa muri Amerika gukora imirimo inyuranye irimo iyo gukora mu mirima y’ibisheke. Kuri Kabarebe ngo umwami w’u Rwanda yarwanye ku banyarwanda abuza ubwo bucakara kugera mu rwa Gasabo. Nyamara abazi neza Amateka bemeza ko impamvu ubwo bucakara butageze mu Rwanda ari uko ari igihugu kiri kure y’inyanja kuko abazungu bakoreraga ibyo bikorwa mu bihugu bitari kure y’inyanja kugira ngo bazabone uko batwara abantu biboroheye bakoresheje ubwato.

Urund rugero rw’aho Jenerali Kabarebe avuga ko abakoloni nta kindi bakoze mu Rwanda uretse kubaka gereza ya Kigali izwi ku izina rya 1930. Ukuri kuvugwa n’abazi Amateka ni uko mbere y’uriya mwaka hanubatswe imihanda, amavuriro, amashuri, insengero, amazu y’inzego z’ubutegetsi, n’ibindi. Ikindi ni uko, koko, ubukoloni hari ibibi bwazanye ariko hari n’ibyiza bwazanye. Ni byo koko, abakoloni bari bashyize imbere inyungu zabo. Ibikorwa byinshi babijyanye mu bihugu bari bafitemo inyungu nyinshi. Aho ni ho usanga barubatse cyane ibikorwa byinshi birimo na za « gari ya moshi » kubera ko bari bakeneye uburyo bwo gutwara ibintu kandi ahantu harehare mu bihugu binini nka Kongo, Kenya, Tanzaniya, Uganda n’ahandi.

Urundi rugero ku Mateka ya vuba, Jenerali Kabarebe avuga uko ingabo yari ayoboye mu myaka y’1997, 1998, 1999, …. zarwanye muri Kongo Kinshasa, ntabashe gusobanura uko yaje kuba umugaba mukuru wa Kongo mu w’1997-1998. Koko rero, ubwo Joseph Kabila yafataga ubutegetsi afashijwe n’ingabo za APR (Armée patriotique rwandaise), Jenerali Kabarebe yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Kongo! Hari uwakwibaza niba ibyo bintu bisanzwe ko umuntu ajya kuba umutegetsi mukuru mu gihugu adafitiye ubwenegihugu. Hagati aho abakoloni na bo binjiye mu bihugu by’Afurika, biha kubitegeka kandi nta bwengihugu bwabyo bafite. Ni cyo ubukoloni buvuga. Ntabwo ari ibintu byemewe. Izo ni zimwe mu ngero nyinshi muri busange muri iki kiganiro. Igihe cyari kigeze ngo abategetsi bajye bavuga Amateka uko ari, kugira ngo abakiri bato batayobywa.