Partager/Share/Sangiza

Le 01/03/2019, Ubwanditsi

Mu kiganiro Sylvestre Nsegiyumva yagiranye na Aloys Simpunga kuri Radiyo Urumuri tariki ya 27/02/2019, asobanura akora isesengura ry’ikibazo cy’imibanire y’abahutu, abatutsi, abahutsi, abatwa, kandi akagihera kera. Iyo yerekana ingaruka mbi iki kibazo kigira, na we ubwe yitangaho urugero yerekana akaga yagiye ahura na ko nk’ukomoka ku moko yombi. Na we rero, nk’uko tumaze iminsi tubibona no mu biganiro kuri iyi ngingo, ntabwo ahisha ko iki kibazo kiriho.