Partager/Share/Sangiza

14/05/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Umuhanzi Kizito Mihigo afunze kuva Mata 2014!

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018, nibwo umuhanzi Kizito Mihigo yongeye kugezwa imbere y’urukiko. Nk’uko ubwe yari yabyisabiye, agamije ko Urukiko rw’ikirenga rugaruka ku cyemezo cyari cyamufatiwe cyo gufungwa imyaka icumi, yaje imbere y’abacamanza yunganiwe na Maître Antoinette Mukamusoni. Icyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye, cyakora ngo abantu bumiwe bamaze kumva ko mu ikubitiro aho kumva ingingo Kizito n’umwunganira bashingiyeho bajurira, muri uru rubanza hibanzweho Cassien Ntamuhanga utakiri mu Rwanda kuko yatorotse akaba ari mu mahanga.

Muri uru rubanza rwarimo na Jean Paul Dukuzumuremyi wakatiwe imyaka 30 y’igifungo, we yageze imbere y’urukiko rw’Ikirenga adafite umwunganira, asobanura ko kuba yarimuwe hato na hato, yimurirwa mu magereza atandukanye (Gasabo, Rwamagana, Rubavu), ibyo bintu bitamworoheye muri gahunda yo kubona uwamwunganira. Yasabye ko yahabwa igihe cyo gushaka « avocat » wo kumwunganira muri uru rubanza. Uwunganira Kizito Mihigo we yasabye ko urubanza rw’umukiliya we rwatandukanywa n’iz’abandi, cyane cyane ko byari bitangiye no kugaragara ko hakomeza no kuvugwa mu rubanza Cassien Ntamuhanga kandi atari mu Rwanda, bigakubitiraho ko inzitizi ziri ku bandi, Me Mukamusoni asanga zitabuza ko uwo yunganira aburana ku bimureba. Abacamanza bavuga ko batatandukanya urubanza rwa Kizito na Dukuzumuremyi ngo kuko bifitanye isano. Abacamanza bafashe umwanzuro wo kwimurira urubanza tariki ya  11 Kamena 2018.

Amayobera n’amabanga y’ifungwa rya Kizito yamenyekana mu rw’Ikirenga?

Abakurikiraniye hafi iby’urubanza rwa Kizito Mihigo, bafite amatsiko menshi yo kumva ingingo we n’umwunganira Maître Antoinette Mukamusoni bafite kandi bashaka kugaragariza abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga. Urubanza rwa Kizito Mihigo rwabayemo amayobera menshi n’ibintu bitumvikana neza. Mu gihe cy’iburana, Kizito Mihigo yageze aho, asaba abamuburaniraga kutongera kwigora bamuburanira. We ubwe yarabahagaritse. Byatewe n’iki? Ubusanzwe n’aho waba waraminuje mu mategeko, iyo ugize ikibazo imbere mu rwego rw’ubutabera, biba ngombwa ko dosiye iteguranwa n’umwavoka, ukurikiranira hafi ingengabihe y’urubanza n’ibigomba kubahirizwa mu migendekere yarwo, ndetse no kunganira nyirizina uburana imbere y’urukiko.

Kizito Mihigo, C. Ntamuhanga, J.P. Dukuzumuremyi na Agnès Niyibizi (we yarafunguwe)

Icyagaragaye mbere yo kwivanaho abamuburaniraga, Kizito Mihigo yafahse icyemezo cyo kwemera ibyo yaregwaga byose byose uko byakabaye. Mu ntangiriro z’urubanza yaregwaga, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kuba mu mugambi wo kugirira nabi abategetsi bakuru barimo Perezida wa Repubulika, gucura umugambi w’iterabwoba, icya kane cyari gushinjwa gucura umugambi w’ubwicanyi. Nyamara, abamwunganiraga icyo gihe bavuze ko mu byaha aregwa nta na kimwe akwiye kuryozwa.

Umuhanzi Kizito Mihigo, mu rubanza rwe rwa mbere yari yahisemo kwemera ibyo ashinjwa no kubisabira imbabazi. Abamaze kumenyera imikorere y’inzego z’ubutegetsi bw’u Rwanda muri iki gihe bemeza ko, gusaba abakekwaho kwemera ibyaha, ari imikorere igamije gufatirana uw’awaba akekwa gusa, cyangwa afite ibitekerezo binyuranye n’iby’abari ku butegetsi, ku buryo imbere y’amategeko ntacyo babona babarega. Iyo rero umuntu yinshinje ibyo yakekwagaho, biragoye nyuma kuzasobanura icyamuteye kubyemera; uretse kuba yagobokwa n’imbaraga zivuye mu ijuru zigahindura bidasanzwe abamugeretseho urusyo.

Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi basobanuriye abacamanza ibabazwa ry’umubiri (torture) bakorewe, babisobanura bagira ngo humvikanweho ko mu gihe cy’itabwa muri yombi bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo, ku buryo ibyavuzwe cyangwa ibyemewe mu ibazwa rikozwe mu iterabwoba no kubabaza umubiri, bidakwiye guhabwa agaciro.

Muri uru rukiko rw’Ikirenga, Kizito Mihigo n’umwunganira, na bo bashobora kuzerekana ko Kizito Mihigo yaba yaremeye kubera ko yahenzwe ubwenge ngo yemera ibyo yarezwe. Hari n’abavuga ko yaba yari yijejwe ko nabyemera azahita afungurwa, bityo rero akaba yarabyemeye kuko kuri we yabibonaga nk’inzira yo kuva mu gihome.

Kizito Mihigo n’umwunganira, Maître Antoinette Mukamusoni, bifuzaga ko uru rubanza rwe rwatandukanwa n’urw’abandi bareganwa. Ariko uretse n’icyo cyifuzo kitahawe agaciro, hari uwakwibaza niba Urukiko rw’Ikirenga ruzasuzumana ubushishozi, ubuhanga n’ubwisanzure uru rubanza rwa Kizito bamwe babona nk’urubanza rwa politiki. Kizito Mihigo yafunzwe amaze igihe gito ahimbye kandi ashyize ahabona indirimbo y’itwa « Igisobanuro cy’urupfu ». Ni indirimbo yanenze uburyo gahunda ya « ndi umunyarwanda » yashyizwe mu bikorwa n’abategetsi. Ni indirimbo bamwe basanga ikubiyemo ibitekezerezo byafasha mu nzira y’ubwiyunge kuko igaragaza ko bikwiye kumva akababaro ka buri munyarwanda, guhera ku nzirakarengane zose zishwe, by’umwihariko mu gihe cya jenoside. Kizito Mihigo ni umucikacumu rya jenoside yakorewe abatutsi.

Kizito Mihigo amaze imyaka irenga ine muri gereza. Nk’uko yakunze kubikora akiri ahanze, no muri gereza, umuhanzi Kizito Mihigo akomeje kwigisha kwicuza amabi abantu bakoze no kuyasabira imbabazi, kwiyemeza inzira nziza, gutanga imbabazi, kugira ubumwe n’Ubwiyunge. Ibyo anabikora abinyuza mu ndirimbo ze zakunzwe cyane. Kizito Mihigo yatanze urugero mu byo yigisha kuko, yagiye aho avuka ku Gikongoro, ahura n’abishe abo mu muryango we, baraganira, ni uko bamusabye imbabazi arazibaha, bahana umukono.

Ni iyihe nkomoko y’igihano cyo gufungwa

Icya mbere ni uko burya gufungwa ni igihano kigamije kugorora ngo uwo muntu ahinduke, yumve ko ikibi yakoze adakwiye kuzagisubira. Icya kabiri ni uko guhana bikorwa ngo bibe icyitegererezo ngo hatazagira utinyuka gukora icyaha cyakozwe na kanaka. Icya gatatu gitangwaho igisobanuro cy’impamvu yo gufungwa, ni ukurinda abantu ngo batongera gukorerwa icyaha n’ufunzwe. Hari ibihugu, bifungura abakatiwe mu gihe bagaragaje kwitwara neza. Mu bihugu nk’ibyo, iyo babona, uwari ufunzwe, atatezaa ingaruka mbi mu gihe yaba afunguwe, bagera aho bakamudohorera.

Mu minsi ya mbere y’ifungwa rye, Kizito yagaragaje guca bugufi no gusaba imbabazi (z’ibyo yashinjwe bamwe banatekereza ko yabyemeye kuko bamusabye kubyemera gusa). None, ubu koko hari ingaruka mbi zabaho Kizito Mihigo afunguwe?  Nubwo hagitegerejwe ingingo azatanga mu rw’Ikirenga, ariko mu myka 4 amaze muri gereza, yagaragaje ibikorwa bikomeza gutanga icyizere ku banyarwanda, aho agaragaza kwigisha kuba abanyamahoro, kuva mu kibi, gusaba no gutanga imbabazi, ubumwe n’ubwiyunge nyakuri. Kizito abaye ari umwere, byaba bimaze iki kumugumisha muri gereza? Uko yitwara muri gereza n’uko abanyarwanda bamubona, Kizito aramutse asohotse muri gereza, yakomeza kuba umusemburo mu muco mwiza n’myifatire myiza mu muryango nyarwanda. Urubanza rwe mu rukiko rw’Ikirenga benshi baruhanze amaso; abanyarwanda barizeye, ariko ni ah’Imana.

Tubagezeho n’iyi vidéo yakozwe ihereye ku nkuru ya VOA (Radiyo Ijwi ry’Amerika):