Partager/Share/Sangiza

08/09/2018, @LECPINFO1

Prividance Rubingisa arasesengura iby’iraswa ry’umuhungu wa Maysiro. Ni mu kiganiro yagiranye na Serge Ndayizeye. Rubingisa arasanga kwicwa kwe bidahwitse, akanerekana ko byab bifitanye isano n’imitungo y’iwabo.

Ikinyamakuru Ukwezi cyandikirwa mu Rwanda kivuga ko Niyitanga Jean-Claude yishwe arashwe n’abashinzwe umutekano. Ngo umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Munyengango ati: « Byabaye nka saa tanu na 40 za ninjoro muri Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge. Abasirikare bari ku irondo batabajwe babwirwa ko uwitwa Musanabera Saadah yibwe amafaranga ibihumbi 60 n’icyuma cy’umuziki kizwi nka amplificateur,ni uko irondo riratabara, risanga ni umujura witwa Niyitanga Jean Claude bakunda kwita Bartez w’imyaka 40, ni umujura usanzwe azwi cyane muri ako gace nk’uko binemezwa n’abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze ». Uyu muvugizi w’Ingabo z’u Rwanda akomeza agira ati: « Uwo mujura wafashwe rero, yahise akora nk’ibyo abantu bamaze iminsi bakora byo gushaka kurwanya inzego z’umutekano, aho kwemera gutabwa muri yombi arwanya abasirikare, ubwo nabo mu kwirwanaho baramurasa arapfa »

Nyamara ikinyamakuru « The Rwandan » cyo kigira kiti: « Abazi uyu Nyakwigendera bavuga ko ari umuhungu w’umwe mu bacuruzi bari bakomeye mu myaka ya mbere ya 1994 witwaga Mathias Myasiro wakomokaga mu karere ka Rulindo, uyu Nyakwigendera Myasiro nawe akaba yarishwe mu 1995 benshi bakana bemeza ko yazize imitungo ye yari yiganjemo amafaranga yari ku ma konti mu mabanki ndetse n’ibibanza n’amazu menshi mu mpande zitandukanye z’umujyi wa Kigali. Abari batuye muri Kigali intambara ikirangira ntabwo bazibagirwa uburyo amaferabeto n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi bya Myasiro byasahuwe na bamwe mu bacuruzi baje guhinduka no kwitwa abakire barimo ba Rubangura, Ruterana n’abandi…. Iraswa ry’uyu mugabo yitwa “umujura” rikaba ryababaje benshi baribonamo ikindi kibyihishe inyuma kitatangajwe ».