Partager/Share/Sangiza

13/03/2018, urubuga rw’abasomyi (inkuru ya Sylver Mwizerwa)

Umukecuru Nyirandimukaga washyizwe mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe
Ni agahinda gusa pe.
Umukecuru mureba ku mafoto n’inzu ye mubona yitwa Nyirandimukaga umunya Kibuye i Rubengera uko mumubona ari mu cyiciro cya 3 arabura intambwe imwe ngo abe mu cyiciro cya 4 cy’abaherwe kaminuza nk’uko inzego za Leta ya Kigali zabyemeje.
Uyu mubyeyi yarwaje umukobwa we w’imyaka 25 wamufashaga guhingira abantu ngo babone uko babaho, none umukobwa we amaze iminsi ine yitabye Imana mu bitaro bya Kibuye .
Yabuze ubwishyu none yimwe umurambo. Uyu muryango witabaje inzego nazo ziwuhirikira ku bitaro ngo bumvikane, ubwumvikane n’ibitaro nta bundi ngo bagomba gusinyana uko bazishyura 250.000 y’amanyarwanda.
Uyu murwango nawo uravuga ko batasinya ntaho bayakura ngo cyane ko amakosa yakozwe n’inzego za Leta ya Kigali zibagira abakire kandi ari abakene bo gufashwa, ubona ko uzemera ugahebera urwaje ibitaro bikawishyingurira.
Amakuru twahawe n’umuntu avuga ko nyakwigendera iyo minsi yose atashyizwe mu cyuma gikonjesha, ngo amafaranga atiyongera, birumvikana ubu ari kwangirika.
Ubu mama wa nyakwigendera nawe yafashwe n’uburwayi kandi na we nta mituweli afite. Ngako akaga gakomeje kwibasira rubanda, gaturuka kandi ku bwishongozi, agasuzuguro, ubwirasi umuntu atanatinya kuvuga ko harimo n’ubugome bw’abo bagaga bagaragiye ingoma, birirwa bakina rubanda ku mubyimba.
Mumbwire koko aho abakene mu Rwanda turaza kujya! Ibibazo byugarije rubanda, ariko itekinika rya Kigali ngo barakize cyaneee!
Gusa, ikibitera kiragaragara kandi ni cyo ishyaka PS Imberakuri tugomba gufatanya na rubanda kuyisezerera burundu, bityo tukagira amahoro arambye.
Twihanganishije umuryango wa nyakwigendera, Imana imwakire mu bayo
Ni inkuru ya Silver Mwizerwa, twayivanye ku rubuga rwe rwa FCBK
P.S: Nyakwigendera yitabye Imana kuwa gatanu tariki ya 09/03/2018.  Twamenye ko ejo kuwa mbere ari bwo bemeye kubaha umurambo, ukaba warahise unashyingurwa.