Partager/Share/Sangiza

01/02/2018, Jean-Claude Mulindahabi

Mutara III Rudahigwa

Tariki ya 01 Gashyantare ni umunsi mukuru w’intwari  z’u Rwanda, izizwi n’izitazwi, izemejwe n’izitaremezwa. Ubutegetsi buriho mu Rwanda bwatangiye kwizihiza umunsi mukuru w’intwari ku itariki ya 1 Gashyantare buri mwaka mu w’1999. Guhera mu 1994 kugeza 1998, ubutegetsi bwawizihizaga tariki ya 01 Ukwakira ari na bwo bwizihizaho umunsi mukuru bwise uwo gukunda igihugu. Kuri iyo tariki ya 01/10/1990 akaba ari yo ingabo za FPR Inkotanyi zatangije intambara mu Rwanda ziturutse Uganda aho zari mu buhungiro.

Umwe mu ntwari z’u Rwanda yagize ati: « aho kwica Gitera, nimwice ikibimutera ».
Uwo ni umwami Mutara III Rudahigwa. N’ubwo atari icyo cyonyine cyamugize intwari, ariko ubwacyo gikubiyemo ubwenge, kurenza amaso ingohe, ubuhanga, ubushishozi buvanze n’ubwitonzi (sagesse). Kuba intwari ntibivuga kutagira inenge. Hari abamunenga ko yahakanye ko nta kibazo cy’amoko cyariho mu Rwanda ku ngoma ya cyami, hari abamugaya ko atarwanyije abakoloni nka se wamubanjirije,  umwami Yuhi Musinga, …. cyakora iriya mvugo yakoresheje igihe bamuregeraga Gitera, iri mu byerekanye ko yari yiteguye ko imibereho yari igeze igihe cyo guhinduka.

Iriya mvugo yayikoresheje bigenze bite? Muri make, abantu bagiye kurega Joseph Gitera wari mu bo ku isonga ry’abashakaga ko ubutegetsi buhinduka mu Rwanda. Bagiye kumurega ku mwami Rudahigwa bamubwira ko ari kwigomeka, ko kandi ari kugomesha abandi, ko atacyumvira, ko atagihakirizwa, ko yadukanye amatwara mashya. Mu kumurega bongeyeho ko Gitera ari mu bashaka ko igihugu kigira ukundi kiyoborwa (bitari ibyo kugendera « k’uwavukanye imbuto »)! Abamuregeraga umwami, bibwiraga ko Rudahigwa ahita ategeka ko uwo mugabo ahita akanirwa urumukwiye rw’icyo gihe. Si ko yabigenje; ahubwo nyine yahise ababwira ati: « ntimwice Gitera ahubwo mwice ikibimutera ».  Ni nko kugira ati: « mwirenganya uvuga ibigoramye, ahubwo nimurebe icyatumye bigorama, mubigorore ».

Abategetsi bakuru b’u Rwanda mu muhango wo kunamira intwari. Uvuye bumoso ujya iburyo: Prof Sam Rugege, Bernard Makuza, Paul Kagame, Domitila Mukabalisa, Dr Edouard Ngirente

Haba mu myaka yashize, haba no ku munsi wa none, iri jambo rya Rudahigwa ryibutsa na ya ndirimbo igira iti: « iyaba uyu munsi mwakundaga kumva ijwi rye … » Ririya jambo rya Rudahigwa ririmo ubushishozi, kureba kure, gucisha make, kuzibukira ugahagarika akarengane, kumenya guhosha amakimbirane. No ku munsi wa none, buri wese ariteze amatwi, akarizirikana, akaryubahiriza, hari ibibazo by’ingutu byakemurwa ntawurenganye.

Bivugwa ko umwami Mutara III Rudahigwa, ari we watangiye igikorwa cyo kuvanaho ubuhake n’ibikingi, ahagana mu mwaka w’1954. Ibi ngo na byo abanyarwanda barabimushimiye, kuko uretse no kuvanaho ubuhake, hanatangijwe gahunda yo guha uburenganzira buri munyarwanda kugira umutungo (umurima cyangwa amatungo), akabicunga mu burenganzira bwe ntawushobora kubimuhuguza.

Intwari zizwi, izemejwe n’izitaremezwa bishatse kuvuga iki?

Abitangiye igihugu ku buryo budasanzwe, abemeye guhara ubuzima bwabo kubera gukunda igihugu, no kubera ikiremwamuntu, abaharaniye by’intangarugero ko buri munyarwanda yagira uburenganzira, bakabikora badashyize imbere inyungu zabo gusa, barahari benshi.

Bamwe barazwi, abandi ku munsi wa none ni nk’intamenyekana. Gahoro gahoro bazamenyekana, ibikorwa byabo bijye ahabona kuko binakubiyemo urugero rwiza n’inyigisho. Hari abashobora kuba bataremezwa nk’intwari kuko abanyarwanda baracyaboshywe n’ikibazo gikomeye cyo kutumvikana ku Mateka y’igihugu cyabo. Bizashyira bigerweho, kuko nta mpamvu yatuma Amateka ayabonwa kimwe kuko Amateka ni ibyabayeho si umugani si n’ibihimbano. Hari igihe abanyarwanda bazandika Amateka yabo yose ntacyo bahinduyeho nta n’icyo bongereyemo.

Umukobwa wa Agathe Uwilingiyimana, Marie Christine Umuhoza wambaye « lunettes » n’umuryango we bunamiye intwari

Ubutegetsi buriho muri iki gihe buvuga ko u Rwanda rufite ibyiciro bitatu by’intwari

Icyiciro cya mbere kirimo abitwa Imanzi kirimo intwari nka Maj Gen Fred Gisa Rwigema, n’umusirikari utazwi.
Mu cyiciro cya kabiri cy’Imena harimo Niyitegeka Felicite, Uwiringiyimana Agathe, Rwagasana Michel, Umwami Mutara wa III Rudahigwa n’Abana b’i Nyange.
Mu cyiciro cy’Ingenzi ari cyo cya gatatu harimo intwari zose zikiriho zirimo n’abanyeshuri b’i Nyange bakiriho.

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidari by’Ishimwe (CHENO, Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honour) rusobanura ko zimwe mu ndangagaciro zigenderwaho kugirango umuntu agirwe intwari harimo: Kuba ugirwa intwari yaragaragaje kutagira ubwoba ashyigikira ibikorwa byiza, kuba yaragaragaje kurwanya no kugaragaza ikibi, gukunda igihugu ahanaranira ubwiyunge mu bagituye.
Intwari kandi igomba kuba yakwemera kubura ubuzima abigirira inyungu z’abandi. CHENO kandi itangaza ko kugirango umuntu agirwe intwari ari uko ibikorwa bye bishimwa n’abantu benshi.

Umunsi ubumwe bw’ abanyarwanda bwageze ku kigero gisendereye, Amateka y’Urwanda ntihagire uyandika uko abyumva cyangwa uko bimushimishije, ahubwo yose akandikwa uko yakabaye, intwari zizarushaho kumenyekana ku buryo bworoshye.