Partager/Share/Sangiza

1/2/2018, Emmanuel Senga

@sebusenga

Ku rubuga rw’intwari i Remera 1/2/2018

 

Abanyarwanda babishaka batabishaka, u Rwanda abanyarwanda bafite ubu rukomoka ku cyasigaye, intwari zaruharaniye zimaze kuruvana mu menyo ya rubamba y’abakoloni n’ingoma ya cyami. Kuri ubwo butegetsi bwombi, umunyarwanda ntiyigeze agoheka, asabwa gukorera ubusa no kugenda yunamye mu gihugu cye. Izi ngoma zombi zitwaye nk’intare zishonje ziraye mu bushyo bw’impongo, zikazica izindi zigatorongera.

Ubutegetsi bwa cyami, n’ubuhake n’ubuja byaburangaga, bwaranzwe no gushyira igice kimwe cy’abanyarwanda mu kato, bakanyagwa ubumuntu bwabo, bagahinduka ingaruzwamuheto z’umwami n’abatware. Ni ho abanyarwanda batari batunze, basabwaga kujya gukorera abo batware imirimo yose ijyanye n’inka (kuragira, guca ubwatsi, kuhira, gukama no kwahirira inyana) ndetse no kubahingira, nta gihembo bategereje, rimwe na rimwe n’icyo bitaga inka umuntu yashoboraga kuba yagabirwa, yahoranaga ubwoba ko yanayinyagwa igihe icyo ari cyo cyose. Mu yandi magambo iyo nka wahakiwe yari imeze nk’intizanyo.

Bidatinze haba haje abafite ububasha burenze ubw’umwami n’abatware, baza na bo bazanye ubundi butegetsi bw’agasuzuguro, ariko uruburaburizo bazanye n’amashuri. Akamaro k’ayo mashuri kaje kugaragara nyuma, kuko abakoze Revolisiyo yo muri 1959, bagahindura ingoma ya cyami bakazana Repubulika, bifashishije ubumenyi bavanye mu bitabo bari barize, bamaze kubona ko hariho ubundi butegetsi bwageragezwa. Twibutse ko n’abazungu bari baje gukoroniza, na bo bari bamaze kubona ubwo busumbane bwari hagati y’abaturage b’abanyarwanda. Abo bazungu bumvise vuba na bwangu uko kwijujuta kw’abari batsikamiwe, bagenda babafasha kugerageza kwigobotora iyo ngoyi.

Ntabwo byari byoroshye gutekereza guhindura ingoma ya cyami, bivugwa ko yari iri mu Rwanda mu gihe kirenze imyaka 400. Ababashije guhindura ibi bintu ni gute utababona mu ntwari z’u Rwanda? Igisobanuro kirahari usibye ko kitumvikana: ni uko ngo abateganya izo ntwari batemera Revolisiyo ya 1959, ngo kuko yabagize impunzi. None se niba usoma amateka wiheraho, umunsi hazaba ibintu bitakureba ariko biri mu mateka, ntuzabyemera kuko bitakureba nyine? Aha ni ho amarangamutima mu kugena intwari atangirira.

Buri ngoma yagize amakosa yayo.

Mu bihugu bitagira demokarasi, kugira ngo ubutegetsi bwawe bwemerwe, ugomba kubona uwo wegekaho amakosa yakozwe mbere yawe. Leta ya Repubulika ya mbere (28/1/1961-5/7/1973) yashatse kuzimangatanya izina rya Nyanza, yo yakekaga ko ryibutsa ubwami, ikora ibishoboka byose Nyanza icibwamo ibice, ingoro y’umwami Rudahigwa ihindurwamo ibiro by’Urukiko rw’Ikirenga, izina Nyanza rishakirwa iririsimbura haboneka Nyabisindu. Ibi byarabaye, ariko amateka yarasigaye. Repubulika ya kabiri na yo yakoze ibisa na byo, amazina y’intwari za Revolisiyo yitirirwaga imihanda imwe n’imwe arahanagurwa ( Rue Kayuku..), Sitade ya demokarasi y’i Gitarama ihindurwa irimbi bayishyinguramo Mbonyumutwa, umunsi mukuru w’ubwigenge (1/7/1962) usimburwa n’itariki ya 5/7/1973, umunsi Habyarimana Yuvenali na bagenzi bakoze kudeta. Iyindi minsi yibutsa amateka y’u Rwanda: 28/1/1961: Umunsi wa demokarasi; 25/9/1961: Kamarampaka, ndetse na 1/7/1962: Umunsi w’ubwigenge, yose isimburwa n’iya 5 Nyakanga yari ihagarariye icyarimwe amatariki yakozweho kudeta ndetse n’umunsi Muvoma (MRND: Mouvement Révolutionnaire National pour la Développement) yari yarashingiweho (5/7/1975).

Repubulika ya Kagame byose na yo yaraje irabihanagura, itsemba ibya Habyarimana, ivanaho izina Geregori Kayibanda ryari ryahawe ikibuga cy’indege cy’i Kanombe, ibonye bidahagije itangira no guhindura amazina y’imisozi, imirenge, amakomini na za Perefegitura, kugira ngo u Rwanda ruyobere uwo ari we wese wari uruzi mbere y’umwaduko w’ubutegetsi bwa FPR. Ibi bikaba bijyanye n’imikorere mibisha yo kuzimangatanya amateka y’igihugu. Niba ubutegetsi bwawe bushishikajwe no kuzimangatanya amateka, intwari zabayeho mbere yawe uzazubahiriza ute? Ni nde wakwemera ko intwari z’u Rwanda zitangirana gusa n’intambara y’inkotanyi? Nta n’umwe. Ubu abantu barabyemera, kubera ko nta kundi bagira, ariko kugarura ibintu mu buryo ni yo ntego y’ubutegetsi buzasimbura ubwa Kagame. Ni ukuvuga ko iriya midari n’impeta by’ishimwe bizasubirwamo vuba, Kagame amaze kwigizwa ku ruhande, hato tutazumva na Ibingira bamugize intwari y’u Rwanda, n’agahinda yasize mu mitima y’abanyarwanda! Kagame ati ryari? Igisubizo ni igihe icyo ari cyo cyose.

Ubutegetsi bwa FPR bufite ukwabwo bureba intwari.

Kugira ngo atibuka n’izindi ntwari usibye izo yiremeye mu mutwe we, mwabonye ko Kagame yabanje gutaburuza Perezida  wa Repubulika wa mbere, Dominiko Mbonyumutwa, aza no kwirengagiza  « gushyingura » umwami Kigeli V Ndahindurwa. Yaje gutegeka ko umugogo we wakirwa nk’isanduku isanzwe, ku muntu wabaye umuyobozi w’igihugu, ndetse ku rwego rw’umwami. Kabone n’iyo na we yaba yarakoresheje ingabo z’umwami ngo zice abantu mu bice by’i Nyanza (Secyugu, Sindibona..), ariko yari afite icyo cyubahiro cyo kuba umwami. N’iyo batari kumuzamura ku rwego rw’intwari, ariko yari afite urwego yabarirwagaho, rwagombaga icyubahiro cyarwo. None igihugu kitubaha n’umwami wacyo, kizemeza abantu ko gifite intwari gute?

Kagame na we yifuje kwandikwa mu mateka y’u Rwanda nk’intwari akiriho.

Amateka ya vuba yemeza ko Kagame na we yahataniraga ko bamwita intwari, ariko asanga abadepite aho barahashishoje, baranateganyije ko nta we uzashyirwa ku rwego rw’intwari zo hejuru atarapfuye. Impamvu barayisobanuye, ko bitaba byiza umuntu yiswe intwari akiriho, hashira igihe gito agatangira kwandavura. Icyo gihe byaruhanya kumwaka rya zina ry’intwari. Kereka Kagame yemeye akajya mu cyiciro cy‘ingenzi, akahasanga abana b’i Nyange bakiriho, kandi uko tumuzi ntiyabyemera; icyo yapfa kwemera cyaba icy’imanzi.

Tukivuga ibyiciro by’intwari, icyashyizwemo abana baguye i Nyange, abantu baribaza niba byarakozwe hashyizwemo ubushishozi, cyangwa niba byarakozwe ku rwego rwa poropagande. Koko rero, niba abana b’i Nyange bashimirwa ko batitandukanyije igihe abishi babo babasabaga kwitandukanya bakurikije ubwoko, bo bakabyanga; ariko ntibyabujije Kagame guha umwishi wabo (Jenerali Paul Rwarakabije) umwanya ukomeye muri Leta ye, nubwo ubu yamunyaze, ariko byari byabaye kandi nta rubanza na ruto yaciriwe. Bishaka kuvuga ko gutanga umwanya w’icyiciro cy’intwari iki n’iki bijyana n’inyungu za politiki ubutegetsi bubivanamo.

Nyamara rero intwari ziri hose, kandi igihe kizagera zishyirwe ahagaragara; gusa bizatera izindi mvune zo kuvangura izari zarazamuwe kuri urwo rwego; nk’uko bizavunana gushaka abandi bibagiranye kugira ngo binjizwe muri izo nzego. Abahanga b’abanyarwanda bafite akazi ko gushyiraho ibigenderwaho kugira ngo hemezwe intwari zigomba kwandikwa mu mateka y’igihugu. Ariko igihe kirahari kandi bizakorwa, ndetse binakorwe neza, nta buswa n’amarangamutima byivanzemo.

Turangiza twasabaga ko iyi mikino iri hejuru y’impeta n’imidari by’intwari yava mu marangamitima ayo ari yo yose, hakajyaho uburyo buhuriweho bwo kuvuga no kumva amateka y’igihugu, uburyo bwatangwa n’abaminuje mu nyigisho y’amateka n’izindi mpuguke, barimo abarimu n’abashakashatsi bigenga, maze aba akaba ari na bo bashyiraho kandi bakagena ibigaragaza intwari. Na ho ubundi u Rwanda ruzahora muri muzunga: ni nde w’intwari uyu munsi, ni nde ushobora kumuba ejo bityo bityo…byerekana ko ntaho tuva, ntaho tujya.