Partager/Share/Sangiza

 

Yanditswe na Emmanuel Senga

06/12/2017

Aba baturage bose bakunda Jenerali Kagame

 

Hari igihe abantu baha agaciro amagambo y’umuntu batabanje kureba uko uwo muntu ameze. Ikindi gitangaza ni uko n’abategetsi bagira uruhare mu kuzamura umuntu biturutse ku nyungu zabo bwite. Ibi bikaba ari ibintu dusanga byarabaye ku muntu umwe abantu bazi, mu bwishongozi bwinshi, yemeza ko hari ibintu bibiri ngo azi kurusha abandi, ku buryo ngo n’iyo wamuha ikibazo muri ibyo byiciro asinziriye yahita agusubiza. Ndetse yemeza ko we ibyo avuga, abikora agira ngo ayobye abantu, ngo kugira ngo bishakiremo ibyagira akamaro. Ibi rero bikamuha kuba yaba ku mpande zombi z’ubutegetsi, ni ukuvuga ku ruhande rw’abafite ubutegetsi, no ku ruhande rw’ababurwanya. Ariko icyo atazi ni uko ibi ari bwa bugi bwa ya nkota, bushobora kugira neza no kugira nabi.

Yigeze no kubwira abanyamakuru, ati jyewe iyo ntanga ubusesenguzi ku maradiyo menshi mpuzamahanga, ati akenshi ayo maradiyo tuba dufitanye kontaro, ati bampemba, ati simeze nka ba bandi birirwa bandikira ayo maradiyo kugira ngo abavugishe. Ati mbwira abambaza icyo nabageneye, abo tujya impaka bakanjora cyangwa bakabyemera. Ati rero ni yo mpamvu mwebwe abanyamakuru nimujya kwijambaguza muri iryo yarara, ibyo muzavumburamo bikabanukira ntimuzabimbaze. Umufarizayi  mu gihe cya Yezu yavuze ibijya gusa n’ibi ati: jyewe simeze nk’uriya…

Akiri hakurya y’amazi yigeze kuvuga neza uko abona abategetsi b’u Rwanda, mu magambo atabahesha ikuzo, ubwo yavugaga ko kuri we abategetsi b’u Rwanda bameze nk’amabandi yitwaje intwaro; ariko amaze kubasanga yaje gusobanura ko imyaka yamaze hanze yatumye atekereza nabi, ubu akaba amaze gushyira ubwenge ku gihe, kandi akaba asanga uyobora u Rwanda yararuteje imbere, bityo agasanga nta tegeko ryakagombye kumukumira kongera kurutegeka. Ibya manda, uyu mugabo yavuze ko ari n’ibintu bihabanye na demokarasi. Kuri we ibyifuzo by’abaturage, nubwo baba bazanywe ku munigo nk’uko yigeze kubivuga, ibyifuzo byabo ni byo bigomba gukurikizwa. Abazanye inkangara zitigeze zerekwa abandi banyarwanda, abo ngo icyo bifuzaga ni cyo cyagombaga gukorwa. Ati manda ntizakogombye gusimbura ibyifuzo by’abaturage. Ukaba wamubaza impamvu ahandi manda zikurikizwa.

None se uyu muntu yise abanyamakuru imihirimbire igitangaje kiri he? Kuri we, irimujemo ni ryo avuga, kandi buri gihe akaba azi ko ari we uvuga ukuri. Ni kangahe abantu batasigaye batangazwa no kumva ibimuva mu kanwa: umujyanama w’umuperezida wo muri Afurika, ngo aheruka kwakira, yakebuka agasanga yambaye inkweto zimeze nk’isamake, ( ibi se koko ashinzwe kubigenzura- igitangaje ni uko muri ibi bihugu byateye imbere barebe icyo ufite mu mutwe, ntibajya na rimwe barebe uko wambaye iyo utaje wambaye ubusa), abagore  bahindutse ibimashini byo kubyara (muzi uko byasakuje mu Nteko yabo kandi muzi ko ari bo benshi), abasenyeri batazi ibibazo by’ingo, kuko batagira ingo (ku buryo Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yagombye kumugarura ku murongo, igihe Diane Gashumba we yari yihebye, yabuze ayo acira n’ayo amira), demokarasi ishingiye ku munigo, aho yibaza niba umuntu umukandagiye ku gakanu, yakumva umwuka ugiye guhera akagutora. Ubwo yavugaga ku matora agira hejuru ya 90% mu Rwanda, Kagame ngo asohokamo yitakuma ngo yayatsinze.

Uyu mugabo kamere ye ni iyo kwishongora, ahera ngo ku byo yize n’ibyo yakoze, ariko igitangaje ni uko usanga ari we wishyira imbere gusa nk’aho ari we wize wenyine, cyangwa wakoze wenyine. Rero abanyamakuru ntibagombaga kurakazwa n’uko abise, ahubwo bari bakwiye gukoresha umwuga wabo bakerekana amakosa ye. Niba badashobora kwandika ngo berekane amakosa ye, ngo ajye ahagaragara, icyo gihe nibemere abatobe uko ashaka. Aha ndetse ni ho bari bakwiye guhera batinyuka, bakerekana ko ubutegetsi bwabo bwiganjemo agasuzuguro. Uburyo bwo kubikora bwakagombye guhurizwaho, ntihatinyuke bamwe ngo abandi babashinje. Ni nde utabona ko imyitwarire nk’iriya ahandi ituma umutegetsi yeguzwa. Bitari uko nifuza ko yakweguzwa, ahubwo ari ukugira ngo ukoze igikorwa kidahwanye n’umwanya afite muri Leta, akiryozwe ku buryo bw’intangarugero.

None se azabuzwa n’iki kubita imihirimbire niba bose bataha bakajya kubihwihwisa mu mazu yabo, aho kubyandikaho ngo babifatireho imyanzuro? Ahandi koko itangazamakuru ni ubutegetsi bwa kane, nyuma ya nyubahirizategeko (Exécutif), nshingategeko (Législatif) n’Ubutabera (Judiciaire), kandi abanyamakuru baharanira ko babonwa gutyo.

Ariko rero ikigomba kugaragara muri ibi, kandi akaba ari na cyo gikomeye, ni uko bigaragarira wese ko uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka bufitwe na bamwe, abandi bagacecekeshwa. Ikindi ni uko ya ngeso yo mu Rwanda yo kujora imyambarire, aho kureba icyo umuntu amaze igikomeza, ndangiza navuga ko ubutegetsi buteye gutya, bushyira imbere abategetsi batukana, buba bunahohotera abaturage bigacira aho, buba bugifite byinshi byo kwiga. Abaturage baba bagomba kubwigisha babugarura ku nshingano zabwo, bwakanga bakabubaza, byarimba bakabwigomekaho. Aho ni ho u Rwanda rugana, aka wa mugani w’abashinwa uvuga ko « ifi ibora ihereye ku mutwe ».

Ikibazo kirangiza: uwo mutegetsi ni nde ko ndeba uyu mugabo utugejejeho inkuru yatinye kumuvuga?